Ikipe y’u Rwanda U20 izasubukura imyitozo ku wa mbere yitegura gukina na Sudan
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izasubira mu myitozo ku wa mbere tariki ya 10/3/2014 yitegura gukina na Sudan y’Amajyepfo mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Iyo kipe yaherukaga mu myitozo mu byumweru bibiri bishize, ariko umutoza afata icyemezo cy’uko abakinnyi basubira mu makipe yabo, kuko hari hakiri igihe cyo kuzategura uwo mukino.

Abakinnyi bose bahamagawe uko ari 20, bazatangira umwiherero kuri Hill Top ku wa mbere saa yine.
Umukino ubanza uzabera muri Sudan i Juba tariki ya 4/4/2014, naho uwo kwishyura ukazabera i Kigali tariki ya 25/4/2014.
U Rwanda nirusezerera Sudan y’Amajyepfo ruzakina na Gabon muri Gicurasi, nirutsinda Gabon, mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora rukazakina n’ikipe izarokoka hagati ya Sierra Leone na Guinea cyangwa se na Ghana.
Dore abakinnyi 20 bahamagawe mu myitozo:
Abanyezamu: Kwizera Olivier (APR FC), Ndayisenga Kassim (APR FC), Fikiri Fabrice (Aspor)
Ba myugariro: Ombolenga Fitina (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Celestin (Kiyovu Sports), Serumugo Ally (Sunrise FC), Rutanga Eric (APR FC), Cyuzuzo Ally (Vision FC), Tuyisenge Hakim (Isonga FC).
Abo hagati: Ndatimana Robert (Rayon Sport), Bizimana Djihad (Rayons Sports), Mukunzi Yannick (APR FC), cyiza hussein [mukura vs], samba cedric [isonga fc]
Ba rutahizamu: kakira suleiman [apr fc], nova bayana [apr fc], sekamana maxime [apr fc], sibomana patrick [apr fc], iradukunda bertrand [isonfa fc], benedata janvier [kiyovu sports]
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|