Kuva yagera mu Rwanda ubwo yari aje gutoza Police FC mu ntangiro za shampiyona y’uyu mwaka, Umunya-Uganda Sam Ssimbwa yari yavuze ko aje gutwara igikombe cya shampiyona.
Police FC, muri uyu mwaka w’imikino yakunze guhindagurika mu mikinire, rimwe igatsinda ibitego byinshi, ubundi ugasanga itsinzwe mu buryo butunguranye.
Ubwo yari amaze gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino wabeye mu byumweru bibiri bishize, Ssimbwa yavuze ko hakiri imikino yindi ashobora kuzatsinda agatwara igikombe kuko ngo yasangaga APR FC na Rayon Sport zimuri imbere zitaramusiga cyane.
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport ku cyumweru, Sam Ssimbwa wigeze gutoza Atraco mbere yo gusubira iwabo muri Uganda, yavuze ko asanga igikombe kiri hagati y’amakipe abiri, we ngo kugitwara ngo biracyashoboka ariko amahirwe ye ni makeya cyane.
Yagize ati “Ubu biragaragara ko isiganwa risigaye hagati y’amafarashi abiri, Rayon Sport na APR FC. Twebwe twagombaga kuguma muri iryo siganwa iyo tuza gutsinda uyu mukino, ariko imisifurire yatumye tutabasha kubona intsinzi”.
Ssimbwa yikomye cyane imisifurire yaranze uwo mukino avuga ko igitego cya kabiri Rayon Sport yatsinze cyinjiwe na Amissi Cedric avuga ko yari yaraririye, ibyo biza nyuma na none yo kunenga imisifurire yaranze umukino wahuje Police FC na APR FC mu byumweru bibiri bishize.
Muri uwo mukino APR FC yatsinze igitego 1-0, ariko umutoza wa Police FC avuga ko ikipe yari FC yatsinze igitego umusifuzi akacyanga.
Kugeza ubu Police FC iri ku mwnaya wa gatandatu n’amanota 31, ikaba irushwa amanota 12 n’ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere mu gihe hasigaye imikino umunani ngo shampiyona irangire.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki niba imikinoyabaye mudashyiraho urutonde rwamakipe uko akurikirana namanota yayo? Numva mugiye murushyiraho byaba byarushyaho kubabyiza murakoze.