Rayon Sport yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na Espoir 2-1
Rayon Sport yananiwe gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 19 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 9/3/2014.
Rayon Sport yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo igenderaho barimo Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’ na Amiss Cedric bari bahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo bari bafite, ndetse na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ wari ufite imvune, yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa kane gusa.
Icyo gitego cyinjijwe n’uwitwa Kassim Habyarimana nyuma y’amakosa yo guhagara nabi yakozwe ba ba myugariro ba Rayon Sport.
Rayon Sport yakomeje gukina igaragaza intege nkeya no kudahuza umukino, yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 40, ubwo Lomami André yinjiranaga mu rubuga rw’amahina Mukubya James na Serugendo Arafat, akaroba umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc wari wasohotse.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gushaka kwishyura ku ruhande rwa Rayon Sport, iza kubasha kwishyuramo igitego kimwe cyinjijwe na Kapiteni wayo Fuadi Ndayisenga kuri penaliti ku munota wa 61, nyuma y’ikosa ryakorewe Kagere Meddie mu rubuga rw’amahina.
Umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael avuga ko gutsindwa uwo mukino bitabaca intege kuko hasigaye imikino irindwi bagomba kwitwaramo neza kugirango bazatware igikombe cya shampiyona, gusa ngo bagomba kwitegura kuzatsinda APR FC yabakuye ku mwanya wa mbere kugirango bizere kwisubiza igikombe batwaye umwaka ushize.
Mu yindi mikino yabaye ku cyumweru, Kiyovu Sport yanganyije igitego 1-1 na Marine ku Mumena, naho Musanze FC itsinda Esperance ibitego 2-0 i Musanze.

Nyuma y’umunsi wa 19, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, ikarusha Rayon Sport yasubiye ku mwanya wa kabiri amanota atatu, naho Espoir FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35.
Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 34, AS Kigali ifite imikino ibiri y’ibirarane ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 34 nayo.
Esperance iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11 naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|