Uwari myugariro wa FC Barcelona, Umufaransa Eric Abidal wari umaze iminsi afite uburwayi bw’umwijima yatangaje ku mugaragaro n’agahinda kenshi ko asezeye ku mupira w’amaguru.
Kuva tariki 01-15/06/2013 hazaba amarushanwa yo kwibuka abari abakunzi b’imikino mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya marushanwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’umuco ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Nyuma y’aho shampiyona irangiriye, mu Rwanda ndetse no muri Uganda hakwirakwiye amakuru avuga ko Police FC yamaze guha akazi k’ubutoza umunya Uganda Sam Ssimbwa ndetse ko yaba yararangije gusinya amasezerano yo kuzayitoza imyaka ibiri ariko ubuyobozi bw’iyo kipe ntiburashyira ahagaragara ukuri nyako.
Ikipe ya AS Kigali y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatanu, iracyafite ikibazo cy’uko yitwara neza mu Rwanda ariko ikaba itajya isohoka ngo ihagararire u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013, Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buzatangiza kuzengurukana igikombe cya shampiyona iyo kipe iheruka kwegukana, hirya no hino mu turere tw’u Rwanda mu rwego rwo kukimurikira abakunzi bayo.
Umukinnyi wa Cricket Srinath Vardhineni w’ikipe ya Challengers yabaye umukinnyi wa mbere watsinze amanota arenga ijana mu mukino umwe, ibi yabigezeho tariki 26/05/2013 mu mukino wahuje ikipe ya Challengers Cricket Club n’Indorwa Cricket Club mu gikompe Computer Point T20 Cup.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) riratangaza ko amakipe 18 y’abagabo n’abagire yo mu Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania na Congo Brazzaville yemeje ko azitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva tariki 27/05-05/06/2013, muri Lycee de Kigali harabera amahugurwa y’abatoza 30 ba Basketball barimo abasanzwe batoza abana ndetse n’abandi basanzwe ari abatoza mu makipe makuru ariko bashaka kubona ubumenyi mu bijyanye no gutoza abana.
Rutahizamu w’ikipe ya Santos yo muri Brazil, Neymar da Silva Santos Júnior w’imyaka 21, yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Barcelona imuguze miliyoni 30 z’ama Euro.
Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uyihuza na Espoir FC kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/05/2013, ikipe ya Rayon Sport irashyikirizwa igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ka karindwi.
Michel Ndahinduka, rutahizamu wa Bugesera FC yahamagawe mu ikipe y’igihugu izatangira imyitozo ku cyumweru tariki 26/05/2013, yitegura gukina na Mali umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nshimiyimana Eric, yashyiraha ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bagomba kwitegura gukina na Mali, yatangaje ko politike y’umupira w’amaguru mu gihe kirambye ari ukwibanda ku bakinnyi bakiri batoya kandi bakina mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore, zatangiye kwitegura imikino y’igikombe cy’isi izabera i Myslowice muri Pologne kuva tariki 06-09/06/2013.
Rutahizamu wa Manchester United, Wayne Rooney, n’umufasha we Coleen Rooney ku wa kabiri tariki 21/05/2013 bibarutse umwana w’umuhungu ndetse banashyira ku mugaragaro amafoto ye.
Ikipe ya AS Kigali y’abagore iri hafi kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko niramuka itsinze ‘The winners’ mu mukino wa shampiyona zizakina kuri uyu wa gatandatu tariki 25/05/2013, izahita itwara igikombe.
Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, wahoze atoza Amavubi akaza gusezererwa kubera umusaruro mubi, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda mu gihe cy’imyaka ibiri aniyemeza kuzageza icyo gihugu ku mwanya wa 70 ku rutonde rwa FIFA.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko butazigera bugarura Sina Gerome wayivuyemo atorotse, akajya gukina mu gihugu cye cy’amavuko cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu ntangiro z’uyu mwaka.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’umukinnyi w’uwo mukino Adrien Niyonshuti, rizatangiza ku mugaragaro ishuri ry’umukino w’amagare ryitwa ANCA mu karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki 26/05/2013.
Mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Mexique muri Kamena uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bahungu batarengeje imyaka 19, izaba iri mu itsinda rikomeye ririmo Uburusiya, Iran, Ubufaransa na Finland.
Abanyakenya bongeye kugaragaza ko bazi gusiganwa intera ndende, ubwo begukanaga imyanya ya mbere muri Maratahon mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro yasorejwe kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 19/05/2013.
Bugesera FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, yatunguye AS Muhanga iyitsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kicukiro ku cyumweru tariki 19/05/2013.
APR FC yoyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza, wabereye kuri Stade Kicukiro tariki 18/05/2013.
Myugariro wa FC Barcelone Gerard Pique na Alexander Song ukina hagati muri iyo kipe barwaniye mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Bus’ bakoreshaga ubwo bishimiraga igikombe cya shampiyona baheruka kwegukana.
APR FC na AS Kigali zikina umukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013 kuri Stade ya Kicukiro, aho bakunze kwita muri ETO, zombi zifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse zikegukana igikombe.
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royal Antwerp, Salomon Nirisarike, aratangaza ko afitiye icyizere Eric Nshimiyimana na Baptiste Kayiranga, bahawe akazi ko gutoza Amavubi kuko aribo bazi neza umupira w’u Rwanda kurusha abanyamahanga.
Ku myaka 38 y’amavuko David Beckham Umwongereza wamamaye mu makipe atandukanye, yatangaje ko ategereje ko iki gihembwe gisigaje imikino ibiri kirangira ngo asezere ku mupira w’amaguru.
Umutoza Banamwana Camarade watozaga ikipe ya Bugesera FC yirukanywe ku mirimo ye nyuma yo gusanga nta musaruro yatanze kandi aribyo bari bemeranyije.
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, kuri uyu wa gatatu tariki 15/5/2013 yegukanye igikombe cya ‘Europa League’, nyuma yo gutsinda Benfica Lisbone yo muri Portugal ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wabereye kuri Amsterdam Arena mu Buholandi.
Nyuma yo gutsindwa na Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25, Isonga FC yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko mu mukino umwe usigaye izakina na AS Muhaga n’iyo yawutsinda ntacyo byayimarira.
Nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, Rayon Sport yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya karindwi, ikaba yari imaze imyaka icyenda itarongera kucyegukana.