Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2013 wagombaga kuzakinwa ku wa kane tariki 04/07/2013 wimuriwe ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, bitewe n’uko APR FC igomba kuzahatanira umwanya wa gatatu muri icyo gikombe, ubu iri muri CECAFA muri Soudan.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ikomeje kuza ku isonga mu isiganwa ry’amagare ririmo kubera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ikipe y’u Rwanda nkuru mu mukino wa Basketball mu bagabo, yitabiriye irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 y’ubwigenge bwa Mozambique, imaze gutsindwa imikino ibiri n’ikipe y’icyo gihugu.
APR FC yageze muri ½ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan, nyuma yo gusezererqa Express yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2-0.
Nyuma y’ibyumweru bibiri ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 19 yari imaze ikorera imyitozo muri Turukiya, yahavuye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 24/06/2013 yarekeza muri Mexique ahagomba kubera imikino y’igikombe cy’isi.
Rayon Sport yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup ibera muri Soudan nyuma yo kunyagira Ports yo muri Djibouti ibitego 4-1 kuri uyu wa mbere tariki 24/06/2013.
Umunya-Uganda Johnson Bagoole wakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sport, yamaze gusinya amasezerano yo gukinira Sofapaka yo muri Kenya imyaka ibiri, ndetse akaba agomba gutangira kuyikinira mu gihe gito.
Ibikorwa bigaragara mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 y’uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera birimo ko utwo turere tuzatanga amafaranga miliyoni 15 zo gushyigikira ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Sunrise FC kandi utwo turere natwo dufite amakipe azahangana na Sunrise FC muri shampiyona y’u Rwanda itaha.
APR FC yamaze kubona itike yo gukina umukino wa ¼ cy’irangiza mu irushanwa ‘CECAFA Kagame Cup’ ribera muri Suidan, nyuma yo kunganya na Vital’o igitego 1-1 mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda wabaye ku cyumweru tariki 23/06/2012.
Gasore Hategeka, umukinnyi w’ikipe ya Benediction Club ya Rubavu niwe wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Huye-Kigali rizwi ku izina rya ‘Ascension des milles collines’, ryabaye ku cyumweru tariki 23/06/2013.
Ikipe ya Miami Heat yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), nyuma yo gutsinda San Antonio Spurs amanota 95-88 ku mukino wa nyuma wabaye saa cyenda z’ijoro ku wa gatanu tariki 21/06/2013.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan yamaze kuba iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo kunganya na El Merreikh igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa gatanu tariki ya 21/6/2013.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan yamaze kuba iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo kunganya na El Merreikh igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa gatanu tariki ya 21/6/2013.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe amaseti 3-0 n’ikipe yitwa Bahcaleivler yo muri Turukiya, aho ikomeje gukorera imyitozo yitegura kwerekeza mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, ikipe y’igihugu ya Espagne yanyagiye ikipe y’igihugu ya Tahiti ibitego 10-0 mu mikino y’igikombe mpuzamigabane (FIFA Confederations Cup) kirimo kubera muri Brazil.
Ikipe ya Rayon Sport ihagarariye u Rwanda mu irushanwa CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Sudani y’Epfo, yabonye inota rimwe mu mukino wayo wa mbere yakinnye na Electric Sports yo muri Chad ku wa kane tariki 20/06/2013.
Umunyarwanda Rudahunga Emmanuel ni we wabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ryatangiye ku wa gatatu tariki 19/06/2013.
Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yagaye cyane ibihugu byakuye amakipe yabyo mu irushanwa ry’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ cy’uyu mwaka, avuga ko babangamiye cyane imigendekere myiza y’irushanwa.
Ikipe ya Musanze FC, mu rwego rwo kwiyubaka yitegura shampiyona itaha, yamaze kugura abakinnyi batatu bashya, ndetse ngo ikaba iri hafi no kongeramo abandi batatu kuko ibiganiro iyo kipe irimo kugirana nabo bigeze kure.
APR FC, imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka, yatsinze Elman yo muri Somalia igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere wabereye mu mujyi wa Kadugl mu ntara ya Darfur muri Soudan kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti ikinira muri Turukiya, aho irimo kwitegura kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Mexique kuva tariki 28/06/2013.
Abana bo mu mashuri yisumbuye batangiye gutegurirwa imikino jeux olympiques kugirango nibakura bazabashe guhagararira igihugu bariteguye neza.
Ikipe ya Yanga Africans FC yo mu gihugu cya Tanzaniya yasubije igikombe cya CECAFA cyitiriwe Prezida Kagame yegukanye mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwanga kwitabira iri rushanwa kubera impungenge z’umutekano w’i Darfur aho irushanwa ribera.
Ubukangurambaga bunyuze ku bagore mu kurwanya indwara zitandukanye zirimo n’igituntu ngo bushobora kugira akamaro kanini kuko icyo umugore yashizemo imbaraga gishoboka.
Ikipe ya APR FC iherereye mu itsinda rya mbere (A), mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira irushanwa ikina na Elman yo muri Somalia ku wa gatatu tariki 19/06/2013. Muri iryo tsinda kandi harimo El Merreikh yo muru Soudani na Vital’o yo mu Burundi.
Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ na myugariro wayo Usengimana Faustin ntabwo bajyanye n’abandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bagiye guhatanira igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ kizabera muri Soudani kuva tariki 18/6/2013, kugeza tariki 02/07/2013.
Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (Tour de la RDC), kuva tariki 18-29/06/2013. Iri siganwa u Rwanda rugiye kwitabira bwa mbere, naryo ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba.
Amakosa y’abakinnyi b’inyuma n’umunyezamu b’u Rwanda yatumye Algeria ivana intsinzi y’igitego 1-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 16/06/2013.
Nyuma y’uko ikipe ya Police FC ije ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona ya 2012-2013 yabonye umutoza mushya n’ubuyobozi bushya.
Uwizeyimana Boneventure na Girubuntu Jeanne D’Arc nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryo kwibuka abazize Jenoside, ryabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 15/06/2013.