Sudani y’Epfo itsinze amavubi mu gushaka itike ya CHAN2024
Kuri iki Cyumweru,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Nkuru ya Sudani mu Mujyi wa Juba. Amavubi mu mikinire yawutangiye neza ariko gushyira umupira mu izamu biba ikibazo. Sudani y’Epfo yakinaga imipira miremire.
Amavubi,yabonye igitego cya mbere ku munota wa 13 cyitsinzwe na Nsabimana Aimable nyuma y’umupira muremure wari utewe na Sudan y’Epfo maze ashaka kuwuha umunyezamu Muhawenayo Gad ariko wari waje imbere, uruhukira mu izamu.
Sudani y’Epfo yakinaga bicye byiza ku munota wa 20 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Malish Mandela ku mupira wa kabiri yakiriye maze atera ishoti rigendera hasi umunyezamu w’Amavubi ntiyashobora kurikuramo, bityo igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi akuramo Dushiminana Olivier utitwaraga neza ashyiramo Mugisha Didier, maze ku munota wa 49 Amavubi abona igitego cya mbere cyatsinzwe na Muhire Kevin nyuma y’umupira Tuyisenge Arsene yari ahawe na Mugisha Gilbert ariko akawutakaza, hanyuma uyu Kapiteni wa Rayon Sports wari wakurikiye awutera mu izamu.
Iyi mikinire myiza ariko ntabwo yamaze akanya kuko ku munota wa 53 Ebon Malish yatsindiye Sudani y’Epfo igitego cya gatatu ku mupira wari uhinduriwe ku ruhande rw’ibumoso akagitsinda akoresheje umutwe.
Amavubi yatsindirwaga ku makosa ariko umukino yawukinnye neza. Ku munota wa 63 amavubi yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Didier.
Kuva ubwo, Amavubi yarwanye no kubona igitego cya gatatu muri Sudani y’Epfo ariko birananirana, umukino urangira atsindiwe i Juba ibitego 3-2.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 28 Ukuboza 2024 ,saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro. Amavubi ategerejwe i Kigali kuri uyu wa mbere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni kumutima ndasuhuza abantu Bose banzi mugisha Aime Patrick Rulindo-mukoto