NCPB yegukanye igikombe cya #ECAHFHANDBALL itsinze Police HC

Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya NCPB yo muri Kenya yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe ya Handball yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati ryaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 15 Ukuboza itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.

Ni imikino yaberaga muri Petit Stade i Remera aho ikipe ya Police HC yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR HC muri 1/2 mu gihe NCPB yahageze isezereye S.O.S. Uyu mukino wa nyuma ntabwo wahiriye Police HC kuko yahatsindiwe na NCPB yo muri Kenya Ibitego 30 kuri 27 ikayitwara igikombe imbere y’abafana ba yo.

Mu bagore umukino wa nyuma wabaye ku wa Gatanu w’iki cyumweru aho Police WHC yo muri Uganda ariyo yegukanye igikombe itsinze Kaminuza ya Kigali ibitego 61-27 mu gihe ikipe ya APR HC kuri uyu wa Gatandatu yegukanye umwanya wa gatatu itsinze S.O.S yo mu Burundi Ibitego 36-29 naho mu bagore Nairobi Water iwutwara itsinze ESC Nyamagabe ibitego 28-21.

Ni irushanwa muri rusange ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitanu (Rwanda,Burundi Sudani y’Epfo,Uganda na Kenya) byaturutsemo amakipe umunani mu bagabo, yari agabanyije mu matsinda abiri mu gihe mu bagore hahatanye amakipe ane gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka