Perezida Kagame yashyikirije igihembo Max Verstappen wegukanye Formula One 2024
Mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024,Umuholandi Max Verstappen yegukanye igihembo cya Formula One 2024.
Iki gihembo yagishyikirijwe na Perezida Paul Kagame mu birori bibereye ijisho byabereye muri BK Arena.
Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bivuye hiryo no hino ku Isi,binasoza muri rusange Inama y’Inteko Rusange ya FIA yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 10 kugeza ku wa G13 Ukuboza.
Muri ibi birori byo guhemba abitwaye neza mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo gusiganwa mu Modoka, byasozaga iki Cyumweru cy’Inteko Rusange,hatangiwemo ibihembo bitandukanye.
Icyari gihanzwe amaso cyane ni icya Formula One cyegukanywe n’Umuholandi w’imyaka 27 Max Verstappen nyuma yo kwitwara neza mu 2024 aho yagishyikirijwe na Perezida Paul Kagame.
Max Verstappen ukinira Red Bull wegukanye iki gihembo ku nshuro ya kane yikurikiranya agahita anajya mu bakinnyi batandatu bonyine bamaze kugitwara inshuro enye cyangwa zirenga ,yavuze ko bishimishije cyane..
Ati"Birashimishije cyane,ibikombe bine birahambaye. Nizeye ko bidahagararira hano, Ndizera ko dushobora kuzatsinda igihe kirekire. Uyu mwaka irushanwa ryari ryegeranye ariko mu 2026 hazahinduka byinshi."
Perezida Kagame kandi yashyikirije igihembo Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya McLaren,Zak Brown, yahembwe nk’inziza y’umwaka wa 2024. Iyi kipe ibarizwamo Lando Norris wabaye uwa kabiri kuri Max Verstappen ndetse n’uwitwa Oscar Piastri wegukanye iki gihembo bwa mbere mu myaka 26 ihigitse Red Bull yari yarakihariye.
Muri rusange ibihembo byatanzwe mu byiciro 16 by’abitwaye neza mu 2024 aho mu bandi bahembwe harimo Umufaransakazi Michèle Mouton wahawe igihembo cyiswe "Lifetime Award” na Perezida wa FIA Mohammed Ben Sulayem, kubera imyaka 50 mu mukino wo gusiganwa mu modoka. Mouton ubu ufite imyaka 73, yakinnye uyu mukino kugeza mu 1986.
U Rwanda rwatanze kandidatire yo kwakira Formula One
Ibi byemejwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ifungurwa ry’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) aho yavuze ko ibiganiro biri no kugenda neza.
Ati “Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Domenicale n’ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.”
Umukuru w’Igihugu yijeje FIA ko u Rwanda rushyize umutima kuri iyi gahunda, kandi ko mu gihe rwahabwa ayo mahirwe, bizatera ishema benshi. Kuva muri Nzeri,2024 hatangiye kuvugwa ko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One iheruka gukinirwa muri Afurika mu 1993 ubwo yabera muri Afurika y’Epfo.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|