Twagombaga gutsinda nk’ibitego umunani-Umutoza wa APR FC utanyuzwe no gutsinda Kiyovu Sports 3-0

Umutoza w’Ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko atishimiye intsinzi y’ibitego 3-0 batsinze Kiyovu Sports ku wa 11 Ukuboza 2024, kuko bari kuyitsinda ibitego birindwi cyangwa umunani.

Umutoza wa APR FC ntiyanyuzwe no gutsinda ibitego bitatu gusa ikipe ya Kiyovu Sports
Umutoza wa APR FC ntiyanyuzwe no gutsinda ibitego bitatu gusa ikipe ya Kiyovu Sports

Ibi uyu mutoza yabitangaje ubwo yari abajijwe niba kuba bwa mbere muri shampiyona atsinze ibitego bitatu atabifata nk’ibidasanzwe ahubwo avuga ko atishimye kuko byabaye bicye.

Ati "Ntabwo nishimye cyaneee, twagombaga gutsinda ibitego nka birindwi cyangwa umunani ariko ntabwo nkunda gutesha agaciro uwo duhanganye, ntabwo nkunda intsinzi nini kubera kubaha amakipe yose duhangana ariko urabizi iyo uhushije uburyo nk’izamu ryambaye ubusa.... birumvikana ntabwo nishimye kandi ntabwo nshobora kwishima kuko ibyo bitego byagombaga gutsindwa, mu gihe kiri imbere tugomba kubyaza amahirwe umusaruro."

APR FC yatsinze Kiyovu Sports igira amanota 22 ayishyira ku mwanya wa kane mu mikino 11 mu gihe isigaranye ikirarane kimwe ifitanye na Musanze FC biteganyijwe ko kizakinwa muri Mutarama 2025.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka