Ntagengwa na Akumuntu, Munezero na Benitha begukanye irushanwa Mamba Beach Volleyball
Abakinnki babigize umwuga mu mukino wa volleyball yo ku mucanga, Ntagengwa Olivier afatanyije na Akumuntu Kavalo, ndetse na Munezero afatanyije na Mukandayisenga Benitha, begukanye irushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament ryasojwe ku cyumweru.
Ni irushanwa ngarukamwaka ryari rimaze iminsi itatu rikinwa kuva tariki ya 20-22 Ukuboza, ku bibuga bya Mamba Club (Kimihurura) ndetse na Green Park (Gahanga) mu byiciro bitandukanye, harimo ababigize umwuga (abagabo n’abagore) ndetse n’abakanyujijeho.
Ni irushanwa ritegurwa n’ihuriro ry’abahoze bakina ndetse n’abakunzi ba volleyball mu Rwanda, babarizwa mu cyitwa Mamba Volleyball Club rimaze imyaka 16 rishinzwe.
Muri uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe (couples) 10 mu cyiciro cy’abagabo, ndetse n’amakipe 4 (couples) mu bagore.
Aya makipe yavuye mu cyiciro cya mbere, aho yaje asanga ay’abakanyujijeho na yo yari ageze mu mikino ya ¼, kuko yo yari amaze iminsi akina kuva mu kwezi k’Ugushyingo.
Mu cyiciro cy’ababigize umwuga, ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ni bo begukanye igikombe, imidari na sheke y’ibihumbi Magana atatu (300.000Frw), nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Paul Akan ndetse na Kanamugire Prince amaseti 2-0 (19-21, 19-21), aba bo bakaba barashyikirijwe imidari na sheke y’ibimbi Magana abiri (200.000Frw).
Ikipe ya Matheus ndetse na Jahala Koita ni bo begukanye umwanya wa gatatu aho bo bahawe imidari na sheke y’amafaranfa 150,000Frw.
Mu cyciro cy’abagore babigize umwuga, ikipe ya Mukandayisenga Benitha ndetse na Munezero Valentine, ni bo begukanye igikombe batsinze ku mukino wa nyuma iya Amito Sharon ndetse na Musabyimana Penelope amaseti 2-1. (21-15, 18-21, 15-12), mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Hakizimana Judith ndetse na Ainembabazi Catherine. Ibihembo na bo bakaba barahawe ibingana n’ibyahawe abagabo.
Mu cyiciro cy’abakanyujijeho, ikipe ya Olivier Akimana na Gerald ni yo yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-0 (21-10, 21-16) ikipe ya Jean Luc Ndayikengurukiye wakinanaga na Bosco, na bo ibihembo bakaba barahawe ibingana n’ibyandi bari batsinze.
Ohereza igitekerezo
|