Basketball: Mugwiza yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Ukuboza, Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Mugwiza yatowe ku majwi 19 kuri 20 y’abanyamuryango bagombaga gutora gusa umwe akaba atari yitabiriye bityo akaba yatowe ijana ku ijana.

Mugwiza umaze imyaka 12 ayobora iri shyirahamwe kuva muri 2012, yavuze ko nyuma yo gutorwa ashimira abanyamuryango bongeye kumugirira ikizere gusa ko urugendo rugikomeje mu kunoza umukino wa Basketball.

Yagize ati “Abanyamuryango bongeye kungirira ikizere ndabashimira. Kongera kuntora, binyereka ko babona ko hari icyo nabamarira dufatanyije, kandi ndabizeza ko tuzabigeraho.”

Kuri Mugwiza, ikihutirwa muri iyi Manda ni ugukora ibishoboka byose shampiyona igakinwa kinyamwuga, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yunzemo kandi ati “Hagati y’Umwaka wa 2025 na 2026, turateganya kuzubaka Ibibuga 10 mu Rwanda hose. Turateganya kandi kuzashinga Ishuri ry’abakiri bato ryigisha bya kinyamwuga umukino wa Basketball. Iri rizajya rijyamo abagaragaje impano kurusha abandi”.

Yakomeje agira ati:“Ku bufatanye na NBA Africa na Imbuto Foundation, tuzatwikira Ikibuga cyo ku Kimironko, ibi bikazafasha kuzajya cyakira imikino igihe icyo aricyo cyose, haba mu Mvura cyangwa ku Zuba ndetse na Nijoro, kuko kizaba cyujuje ibisabwa.”

Muri iyi manda kandi, uyu muyobozi yavuze ko bazava ku bibuga bifite Raba, bakubaka ibigezweho bifite Parike.

Uretse umwanya w’Umuyobozi wa Ferwaba, ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’imiyoborere hatowe Mugwaneza Pascale watanzweho umukandida n’ikipe ya The Hoops Basketball Club.

Visi Perezida wa kabiri ufite mu nshingano ze amarushanwa yabaye Eduard Munyangaju, Umukandida w’Ikipe ya Patriots Basketball Club.

Ku mwanya w’Umubitsi w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, hatowe Alice Muhongerwa, wo mu Ikipe ya Ubumwe Basketball Club.

Umujyanama mu bijyanye na Tekinike yabaye Claudette Habimana Mugwaneza wo mu Ikipe ya Ubumwe Basketball Club.

Maxime Mwiseneza w’Ikipe ya Espoir Basketball Club yatorewe umwanya ufite mu nshingano ze ibijyanye no guteza imbere no kuzamura impano z’abakiri bato, mu gihe umwanya w’Umujyanama mu bijyanye n’amategeko, hatowe Aimé Munana wo mu Ikipe ya UGB Basketball Club.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka