Kuri uyu wa Kane hatangajwe urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu "CHAN"
Mu bakinnyi biyongereye ku bari bakinnye umukino w’ijonjora rya mbere aho Amavubi yasezereye Djibouti, harimo myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira ikipe ya Gasogi United, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports.
Andi masura yagarutse mu ikipe y’igihugu "Amavubi" arimo rutahizamu wa Police FC Mugisha Didier utari wahamagawe mu mikino iheruka, ndetse na Bizimana Yannick ukinira ikipe ya Bugesera FC.
Amavubi na Sudani y’Amajyepfo bazakina imikino ibiri aho umukino ubanza uzabera i Juba tariki 22/12/2022, mu gihe umukino wo kwishyura mu Rwanda kuri Stade Amahoro tariki 28/12/2024 ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
National Football League
Ohereza igitekerezo
|