Huye yegukanye shampiyona ya Boccia 2024
Ku wa 29 Ukuboza 2024, ikipe y’Akarere ka Huye yegukanye shampiyona ya Boccia ikinwa n’abafite ubumuga bukomatanyije, nyuma yo kwitwara neza mu makipe ane yakinnye imikino ya nyuma.
Ni imikino ya nyuma yakiniwe muri ‘Gymnasium’ y’imikino y’abafite ubumuga iherereye i Remera, aho amakipe ya Gakenke, Rutsiro, Rulindo na Huye ari yo yari yarimo gukina imikino ya nyuma, kubera uko yitwaye mu duce tune yakinnye mukwezi k’Ukwakira ndetse n’Ugushyingo n’Ukoboza 2024.
Mu mikino yakinwe Rulindo yatsinzwe na Gakenke amanota 5-4, Rutsiro itsindwa na Huye amanota 12-1 mu mukino wa mbere. Mu mukino wa kabiri Rulindo yatsinze Rutsiro 6-3, Huye itsinda Gakenke 6-5 mu gihe mu mukino wa gatatu Rutsiro yatsinze Gakenke amanota 11-4 naho Rulindo itsinda Huye amanota 5-3.
Nyuma yo guteranya amanota yavuye mu mikino yose, ikipe ya Huye ni yo yabaye iya mbere yegukana shampiyona ya 2024, yanakinaga ku nshuro ya mbere aho yagize amanota 21, ikurikirwa na Rulindo yagize amanota 15, Rutsiro iba iya gatatu mu gihe Gakenke yegukanye umwanya wa kane.
Ikipe ya Musanze yaherukaga kwegukana shampiyona ebyiri ziheruka, ntabwo uyu mwaka yageze mu mikino ya nyuma.
Ohereza igitekerezo
|