Kung-FU: Hagiye gushyirwaho amakipe y’Igihugu y’u Rwanda
Mu mukino wa Kung Fu mu Rwanda hagiye gushyirwaho amakipe y’igihugu (Club National) ahoraho, yaba mu mirwanire ndetse n’imyiyereko mu byiciro bitandukanye, abagabo ndetse n’abagore.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi mushya w’ishyirahmwe ry’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda, Valens Ishimwe, ubwo hasozwaga shampiyona ya Kung Fu mu Rwanda mu mwaka wa 2024.
Ni shampiyona yashyizweho akadoko mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma yo kuzenguruka Igihugu, bityo imikino ya nyuma igakinirwa ikigali. Ni imikino ya nyuma yitabiriwe n’amakipe (Club) 28 mu bagore n’abagabo, ndetse initabirwa na Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today Valens Ishimwe, yashimangiye ko muri gahunda bafite harimo gushyiraho amakipe y’Igihugu ahoraho, azajya anitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Ati “Muri gahunda dufite ni uko tugiye gushyiraho amakipe y’Igihugu atatu mu byiciro byose. Ikipe ya mbere izaba igizwe n’ikiciro kijyanye n’imirwanire cyangwa ‘Sanda’, ikipe ya kabiri ni iyo mu cyiciro cya ‘Tauru’ cyangwa se abiyerekana mu gihe ikipe ya gatatu izaba igizwe n’ikipe y’abana nibura guhera ku myaka 4 kuzamura, ibyo bikazadufasha kwitegura imikino itandukanye mpuzamahanga”.
Ishimwe yongeyeho kandi ko aya makipe azabafasha kwitegura imikino y’Isi u Rwanda rwatumiwemo mu mwaka wa 2026, ndetse rikaba rizabera muri Afurika i Dakar mu gihugu cya Senegal.
Ohereza igitekerezo
|
Mbanje kubashimira kubwamakuru meza mutugezaho,gusa uzanga mubitangazamakuru Hari imikini myinshi tutamenya amakuru yayo cyane cyane jyarugamba,igitekerezo cyange nuko mwakomerezaho mujajya mutugezaho amakuru nkayo,kung fu ,karate,box, taekondo nizindi murakoze