Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko uyu musore yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé, ko muri Mutarama 2025 ashobora gusohoka muri iyi kipe akajya gushakishiriza hanze y’u Rwanda, aho havugwa mu bihugu by’Abarabu.
Iyi nkuru ihura no kuba Rayon Sports yaratangiye gushaka Umunya-Santara Afurika, Malipangu Theodore wakiniraga Gasogi United, yewe wanayisezeye mu kwezi k’Ugushyingo 2024 nubwo yo ivuga ko akiri umukinnyi wayo, ariko muri Rayon Sports bakaba bafite ikizere ko uko byagenda kose azatangira kuyikinira mu gice cy’imikino yo kwishyura ya shampiyona 2024-2025, aho na we akina inyuma ya ba rutahizamu.
Muhire Kevin yagarutse muri Rayon Sports mu kwezi k’Ukwakira 2023, arangizanya n’umwaka w’imikino 2023-2024, yongera amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2024 yagombaga kurangirana na shampiyona 2024-2025.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Uru rutonde murokosore rurimo amakosa