Amavubi yatsinze Sudan y’Epfo mu gushaka itike ya #CHAN2024

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi nubwo yesezerewe, yatsindiye Sudani y’Epfo kuri Stade Amahoro 2-1 mu mukino wo kwishyura, wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ategereza icyaba inyuma y’ikibuga.

Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’iyi mikino izabera muri Uganda,Tanzania na Kenya hagati ya tariki 1 na 28 Gashyantare 2024. Nyuma y’umukino wa mbere wabereye muri Sudani y’Epfo mu cyumweru gishize Amavubi akahatsindirwa 3-2, yari ahanzwe amaso n’Abanyarwanda batari benshi bihambaye muri stade Amahoro, ngo barebe ko yabona amanota atatu.

Ntabwo byagoye abasore ba Jimmy Mulisa urimo gutoza Amavubi by’agateganyo, kuko mu mikinire, kimwe no mu mukino ubanza wabonaga ko Sudan y’Epfo ari inyantege nke ahubwo ikibura ari ukuyishyiraho igitutu, ndetse no kubyaza umusaruro amahirwe abonetse. Nyuma yo guhusha uburyo bwagiye buboneka imbere y’izamu rya Juma Jenard, ku munota wa 32 Amavubi yabonye igitego cyatsinzwe na Mugisha Didier nyuma y’umupira wari utewe na Tuyisenge Arsene, maze akawukoraho gato, ugeze ku munyezamu ananirwa kuwufata uruhukira mu izamu.

Mu munota umwe w’inyongera ku gice cya mbere, Amavubi yabonye amahirwe y’igitego cya kabiri abona penaliti ariko kapiteni Muhire Kevin ayitera mu maboko y’umunyezamu Juma Jenard, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Amavubi yatangiye igice cya kabiri asimbuza havamo, Mugisha Didier wasimbuwe na Mbonyumwami Thaiba.

Uyu musore yagiye ahusha uburyo bwiza yabonye, nk’aho ku munota wa 74 yahawe umupira mwiza na Tuyisenge Arsene ariko ananirwa kuwutera mu izamu. Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyatsinzwe na Muhire Kevin ku munota wa 58, nyuma yo kunyura muri ba myugariro ba Sudani y’Epfo bari bafite amakosa menshi nubwo yari ikipe yose muri rusange.

Sudani y’Epfo ku munota wa 82 yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na David Sebit Theng D-Hang, wari winjiye mu kibuga asimbura nyuma yo gufata umupira, Niyomugabo Claude akananirwa kumuhagarika kugeza ateye mu izamu rya Hakizimana Adolphe. Iyi kipe mu minota ya nyuma yashoboraga kwishyura icya kabiri dore ko yari imaze kuzamura ikizere aho ku munota wa 88, yahushije uburyo ku mupira wahinduriwe ibumoso urengera ku rundi ruhande rw’izamu ubuze uwukozaho nibura ino ngo ujye mu izamu, umukino urangira Amavubi atsinze ibitego 2-1.

Harakurikiraho iki?

Nubwo Amavubi yatsinze ariko mu mibare ndetse n’amabwiriza y’uburyo Akarere ka CECAFA kazatanga amakipe muri CHAN 2024, yasezerewe ubwo Sudani yatsindaga Ethiopia imikino ibiri (0-2, 2-1) dore ko byahise bituma itike imwe yari isigaye muri aka karere havuyemo ibihugu bitatu bizakira ihita iyitwara.

Gutsinda imikino ibiri kwa Sudani, byari bivuze ko habazwe amanota, Amavubi yatsinzwe umukino ubanza adashobora kugeza ku manota atandatu kuko ubu rufite atatu. Amahirwe asigaye atekerezwa ashakirwa mu kuba hari ibihugu byo muri Afurika y’Amajyarugu Libya na Tunisia byavuze ko bitazitabira dore ko Maroc yonyine aricyo gihugu cy’Abarabu kizitabira iri rushanwa, hakaba hasigaye kumenya uko bizasimbuzwa ariho u Rwanda rwabonera amahirwe.

Minisitiri Nelly Mukazayire yitabiriye uwo mukino
Minisitiri Nelly Mukazayire yitabiriye uwo mukino

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubwire amavubu ashoboragukomeza cyangea byarangiriye hariya

Ujeza Emillechance yanditse ku itariki ya: 29-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka