Bwa mbere u Rwanda rwabonye umutoza w’Iteramakofe uri ku rwego Mpuzamahanga
Umutoza Semwaha Ali Indugu usanzwe atoza ikipe ya Body Max, yabonye impamyabushobozi iri ku rwego Mpuzamahanga, aba uwa mbere uyibonye mu Rwanda.
Iyi mpamyabushobozi yashyikirijwe tariki 23 Ukuboza 2024, yayikuye mu mahugurwa y’iminsi 15 yitabiriye atangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Iteramakofe ku Isi iba mu Busuwisi, ariko akaba yarayakoreye kuri murandasi abifashijwemo na Body Max Boxing Club yamwishyuriye byose kugira ngo ayabone, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda.
Umuyobozi wa Body Max Boxing Club, Asmini Emma, uyu mutoza asanzwe atoza, yavuze ko bishyuriye uyu mutoza ngo ahugurwe kugira ngo azamure urwego kuko ikipe yabo bamaze kuva mu batarabigize umwuga ahubwo babaye abanyamwuga.
Ati "Ishyirahamwe ry’Umikino w’Iteramakofe mu Rwanda ryatumenyesheje ko hari amahugurwa, dusaba umutoza wacu kuyitabira kugira ngo akomeze kugira ubumenyi ndetse no kujya ku rwego Mpuzamahanga. Urwego tugezemo ntabwo tukiri abatarabigize umwuga ubu twamaze kujya mu bucuruzi kuko umutoza ntabwo aba yigiye Ubuntu, hari ibyo tuba twashoye kuko tuba dukeneye ko hari ibyo azana mu ikipe."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba bagize umutoza wo ku rwego Mpuzamahanga, bizabafasha kwizera ko abakinnyi babo bari mu maboko meza ndetse binazamure umusaruro.
Ati" Icyo twungukiramo nk’ikipe biduha ikizere cy’uko abakinnyi bari mu maboko meza, kuko umutoza aba afite ubushobozi bwo kumuha ubumenyi, ni yo mpamvu twashyizemo imbaraga kuko dushaka ko umukinnyi wacu aba ari mu murongo mwiza. Gutanga ubumenyi ku batoza bacu rero biri mu byo dushyize imbere, ubu ni intangiriro kuko azakomeza gukora amahugurwa, ubu nibwo atangiye ukurikije n’ibyo twifuza."
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vicky, avuga ko bashimira Body Max yatumye uyu mutoza abona iyi mpamyabushobozi, kuko ari we wa mbere muri uyu mukino mu Rwanda uyibonye, bityo ubu akaba ashobora guherekeza ikipe y’Igihugu cyangwa abakinnyi bajya gukina imikino Mpuzamahanga, kuko mbere nta mutoza wari uri ku rwego rwo kujya muri iyi mikino.
Ati "Aya mahugurwa yakozwe n’abatoza 25 barimo Umunyarwanda umwe kuko kuyitabira bisaba ubushobozi, ku bufatanye n’ikipe ya Body Max rero uyu ni we washoboye kuyitabira dufatanyije. Ubu ni we wa mbere mu Rwanda ufite inyenyeri imwe kuko abandi bose bafite ubumenyi bw’ibanze ubu mu mikino Mpuzamahanga yaherekeza abakinnyi, bivuze ko tubonye uzajya aherekeza abakinnyi b’u Rwanda."
Aya mahugurwa yabaye hagati ya tariki 25 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 2 Ukuboza 2024.
Ohereza igitekerezo
|