Police HC na APR HC zatangiye neza irushanwa rya #ECAHFHandball (Amafoto)
Amakipe ya APR HC na Police HC yatangiye neza irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, ririmo kubera mu Rwanda kuva ku wa 14 Ukuboza 2024, rigakinirwa muri Petit Stade mu bagabo n’abagore.
Ibi APR HC iri mu itsinda rya mbere hamwe na NCPB yo muri Kenya, na COBRA yo muri Sudani y’Epfo yabigezeho nyuma yo gutsinda Gicumbi HT barihuriyemo ibitego 28 kuri 22 mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye n’ubundi APR HC ifite ibitego 11-10.
Uyu mukino wakurikiwe n’uwo mu itsinda rya kabiri Police HC na UB Sports zo mu Rwanda, zihuriyemo na Juba City yo muri Sudani y’Epfo ndetse na SOS yo mu Burundi. Uyu mukino Police HC na Juba City, woroheye cyane abasore b’Abanyarwanda maze igice cya mbere kirangira Police HC ifite ibitego 35 kuri bine(4) mu gihe umukino wose warangiye inyagiye ibitego 63-11.
Kuri uyu wa Mbere harakinwa umunsi wa kabiri w’amatsinda, aho UB Sports ikina na SOS yo mu Burundi saa cyenda z’igicamunsi, naho NCPB igakina na COBRA saa kumi n’ebyiri n’igice mu gihe hari bube habanje imikino yo mu bagore biteganyijwe ko saa munani zuzuye, ESC ikina na University of Kigali zombi zo mu Rwanda, naho Nairobi Stars yo muri Kenya igakina na Water Police yo kuri Uganda.
Ohereza igitekerezo
|