SKF Rwanda yasoje amahugurwa ngarukakwezi ya Karate Shotokani mu 2024

Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, muri Cercle Sportif ya Kigali, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi ishami ry’u Rwanda, yahasoreje amahugurwa ngarukakwezi yagiye iha abarimu bakuru muri Karate Shotokan, kuva muri Kamena 2024.

Abitabiriye aya mahugurwa bagiye bahugurwa kuri tekinike zitandukanye zo kuzamura urwego rwa Karate Shotokani mu Rwanda
Abitabiriye aya mahugurwa bagiye bahugurwa kuri tekinike zitandukanye zo kuzamura urwego rwa Karate Shotokani mu Rwanda

Ni amahugurwa ya nyuma ya 2024 yitabiriwe n’abarimu bahagarariye abandi, baturutse mu makipe yo hirya no hino mu gihugu nk’uko byagiye bigenda mu mezi atandatu amaze atangwa aho bahugurwaga kuri tekiniki zitandukanye z’uyu mukino.

Nduwamungu Jean Vianney umwarimu mpuzamahanga muri uyu mukino, akaba ari na we wagize igitekerezo cyo gushyiraho aya mahugurwa, yavuze ko impamvu yayo yari ukuzamura urwego rwa tekiniki rwa karate Shotokani, rukaba rumwe ku bantu hose kandi ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mwarimu yongeyeho ko aya mahugurwa yashyizweho mu rwego rwo gutegura ahazaza heza ha karate Shotokan, ihereye mu bakiri bato aho muri rusange mu mezi atandatu yatanzwemo yitabiriwe n’abarimu barenga 375 baturutse hirya no hino mu gihugu. Yashimiye ndetse n’abakarateka bose muri rusange bayitabiriye abashimira ku bwitabire bayagaragajemo, avuga ko bigaragara ko ibyo bakuye muri aya mahugurwa bigiye gutanga umusaruro, bityo nta gushidikanya ko urwego rwa Karate Shotokan rugiye kuzamuka kandi na tekiniki zikaba zimwe.

Abitabiriye aya mahugurwa basabwe gusangiza abakarateka muri rusange ubumenyi bagiye bahabwa, mu gihe muri iri sozwa hanakozwe isuzumabumenyi ku barimu mu rwego rwo kureba umusaruro w’icyo bayakuyemo, ndetse abagera kuri 12 bahabwa impamyabushobozi zo ku rwego Mpuzamahanga Nyuma yo gutsinda Ibizamini bakoze mu bihe bitandukanye.

Ni amahugurwa yari amaze amezi atandatu atangwa buri kwezi
Ni amahugurwa yari amaze amezi atandatu atangwa buri kwezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka