APR FC yari yabanje gutsindwa, yihimuye kuri Mukura VS (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 4-2, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, mu gihe APR FC yari yabanje gutsindwa ibitego 2-0.
Ni umukino waranzwe no gutungurwa kw’ikipe ya APR FC yabanje gutsindwa ibitego bibiri mu minota yegeranye birimo icyo ku munota wa 17 cyatsinzwe na myugariro ukomoka muri Ghana Abdul Jalilu nyuma ya koruneri yari itewe na Uwumukiza Obed.
Mukura nubwo yari ibonye igitego ariko ntiyakinaga bihambaye ahubwo yibaga umugono nk’uko byongeye kugenda ku munota wa 23 ubwo myugariro Aliou Souane yiheraga umupira rutahizamu Boateng Menshah ari imbere y’izamu ahita yinjirana umunyezamu Pavelh Ndzila amutsinda igitego cya kabiri.
Ibyari biri kuba byatunguraga abari muri Kigali Pelé Stadium, ariko hari hakiri kare kuri APR FC ndetse Mukura VS ifite akazi gakomeye ko kurinda ibitego. APR FC yakinaga neza yarangije igice cya mbere yishyuye igitego kimwe nyuma y’uko Tuyisenge Arsene ateye umupira, umunyezamu Ssebwato Nicholas awukuramo atawukomeje, Dushiminana Olivier awusubizamo, bajya kuruhuka ari ibitego 2-1.
APR FC yari ikeneye gusatira cyane yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Thaddeo Lwanga wakinaga hagati yugarira, ishyiramo Ruboneka Jean Bosco wari ugiye gufasha cyane gusatira. Ibi yabigaragarije ku munota wa 49 ubwo yacomekaga umupira unyuze mu bakinnyi ba Mukura VS awuha Tuyisenge Arsene wacenze myugariro atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 73 APR FC yabonye kufura imbere neza y’urubuga rw’amahina bawuteye ufata urukuta uragaruka maze Niyigena Clement ari hanze y’urubuga rw’amahina atsinda igitego cyiza ku ishoti yateye.
Ku munota wa 67 APR FC yari yasimbuje izanamo Kwitonda Alain wasimbuye Dushiminana Olivier imbere ku ruhande rw’iburyo. Uyu musore ku munota wa 77 yahise atsinda igitego cyiza kugeza ubu muri shampiyona ubwo yafata umupira ari hafi hagati mu kibuga agatera ishoti rikomeye cyane mu izamu , umunyezamu Ssebwato Nicholas ntiyabasha kurikuramo.
APR FC yakomeje gushakisha ibindi bitego, inahusha uburyo butandukanye ari na ko mu mikinire iba nziza kurusha Mukura VS mu mukino wose muri rusange, iwurangiza ibonye amanota atatu itsinze ibitego 4-2 byayifashije kugira amanota 25 ayishyira ku mwanya kabiri muri shampiyona mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa munani n’amanota 23.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu:
Amagaju FC 2-1 Marine FC
Rutsiro FC 0-0 Musanze FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|