U Rwanda rwihariye ibikombe mu mikino Nyafurika y’Abakozi (Amafoto)
Amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika mu makipe y’abakozi, yabaye aya mbere iwayo 2024 yaberaga muri Senegal, yatahanye ibikombe bine, Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda rihabwa igihembo.
Ni imikino yakinwe hagati ya tariki ya 18 kugeza 22 Ukuboza 2024, ihuza ibigo byitwaye neza iwabyo byegukana ibikombe, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe mu byiciro byose by’imikino ikinwa muri iri rushanwa. Aya makipe yari ahagarariye u Rwanda yitwaye neza muri buri cyiciro, kuko yatahanye ibikombe bine ndetse n’imyanya myiza.
Muri ruhago mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Immigration ni yo yegukanye igikombe na ho RMS yo yatahanyemo umwanya wa karindwi. Muri volleyball kandi mu cyiciro cy’abagabo, Immigration yanegukanye igikombe ihatsindiye WASAC yatahanye umwanya wa kabiri. Muri Volleyball y’abagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority ni yo yahize izindi yegukana igikombe mu gihe muri Basketball y’abagore, REG ariyo yegukanye igikombe ikurikirwa na CHUB ariyo yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Uretse kwegukana ibikombe mu kibuga, Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda ryahembwe nk’ishyirahamwe ryahize andi muri Afurika mu mwaka wa 2024.
Ubwo amakipe yo mu Rwanda yaherukaga kwitabira iyi mikino Nyafurika y’Abakozi, Rwanda Revenue Authority yahakuye igikombe muri Volleyball y’abagore, mu gihe RBC yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru, imikino nk’iyi ya 2025 izaba mu Ukwakira mu gihugu cya Algeria.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|