#ECAHFHandball: Police HC na Gicumbi HT zabonye intsinzi, APR HC ntiyahirwa (Amafoto)
Ikipe ya Police HC yabonye intsinzi ya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Gicumbi HT ibona iya mbere mu gihe APR HC yatsinzwe umukino wayo.
Ni irushanwa ryari rigeze ku munsi waryo wa gatatu, aho ryatangiye ku wa 15 Ukuboza 2024, ribera muri Petit Stade i Remera. Ikipe ya Police HC yari yatsinze umukino wa mbere biyoroheye Juba City iyinyagiye, muri iyi mikino y’umunsi wa gatatu w’irushanwa ukaba uwa kabiri kuri bo, yatsinze UB Sports ibitego 43 kuri 27 mu mukino wabanjirije indi yose yakinwe.
APR HC yari yatsinze Gicumbi HT mu mukino wa mbere, ku mukino wa kabiri na wo wakinwe tariki 17 Ukuboza 2024 ntabwo yorohewe na NCPB yo muri Kenya, kuko yayitsinze ibitego 33-25 mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye iyi kipe yo muri Kenya ifite ibitego 17-13 mu mukino wa kabiri yakinaga muri iri tsinda rya mbere, ihuriyemo na APR HC, Gicumbi na COBRA yo muri Sudani y’Epfo.
Muri iri tsinda kandi nyuma yo gutsindwa na APR HC mu mukino wa mbere, Gicumbi HT yari yahuye na COBRA ariko kuri iyi nshuro ibona intsinzi nyuma yo kurangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 21-18, ikawurangiza ifitemo ikinyuranyo cy’ibitego icumi, itsinze 48-38.
Mu wundi mukino yabaye ejo ku wa Kabiri, S.O.S yo mu Burundi yatsinze inyagiye Juba City yo muri Sudani y’Epfo ibitego 68-19, mu gihe ku wa Mbere w’iki cyumweru UB Sports yo mu Rwanda yatsinze SOS HC 33-36, NCPB itsinda COBRA 39-24 mu gihe mu bagore ESC Nyamagabe yatsinze University of Kigali (UoK) ibitego 32-30, naho Nairobi Water itsinda Police WHC yo muri Uganda ibitego 25-28.
Ohereza igitekerezo
|