Mu cyumba cy’inama ya Rayon Sports: Munyakazi Sadate yabuze
Ku wa 20 Ukuboza 2024,Rayon Sports yakoze inama ya mbere yahuje ubuyobozi bushya kuva ku rwego rukuru aho abayitabiriye batarimo Munyakazi Sadate baganiriye ku igurwa ry’abakinnyi,imikoreshereze y’umutungo n’ibindi.
Ni inama yabereye muri hoteli y’umukunzi wa Rayon witwa Basir yatumijwe n’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports ruyobowe na Paul Muvunyi.
Yagombaga kwitabirwa n’inzego zose za Rayon Sports. Amakuru Kigali Today yamenye ariko ni uko iyi nama yabuzemo Munyakazi Sadate nk’umwe mu bagize urwego rw’ikirenga kuko ngo yanditse ibaruwa avuga ko ku mpamvu ze bwite atazayitabira.
Hashize icyumweru n’iminsi itatu Munyakazi Sadate yandikiye Rayon Sports ibaruwa asaba ibiganiro ku mafaranga arenga miliyoni 85 Frw avuga ko imufitiye ndetse n’andi masezerano kompanyi ze zagiye zisinyana n’iyi kipe.
Ibi ntibyakiriwe neza n’Abarayons bavuze ko ari kwishyuza ikipe, nyamara we rimwe akavuga ko atari kwishyuza ahubwo ashaka ibiganiro, ariko akongera akivuguruza avuga ko n’iyo yaba yishyuza , kwishyurwa ari uburenganzira bwe.
Kuri iyi ngingo kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuzel ko nta deni ikipe ifitiye Sadate kuko ngo mu madeni basanzemo nta rye ririmo.
Ku birebana kandi n’iyi ngingo y’imyitwarire y’abanyamuryango muri iyi Inama ya komite yaguye ya Rayon Sports hashyizweho Komisiyo ishinzwe imyitwarire iyobowe na Salvator RUGAMBA, akaba yungirijwe na Phias AHISHAKIYE ndetse ikagira n’umunyamabanga Joselyne RUGEMA.
Iyi Komisiyo yahawe inshingano zo kuganiriza uwitwaye nabi agahanurwa,byakwanga agahanwa yewe atahinduka akaba yahagarikwa.
Muri iyi nama hatangiwemo raporo y’amafaranga arimo ayinjiye ku mukino wa Rayon Sports na APR FC wasize kuri konti z’ikipe ubu hariho miliyoni zibariwa mu180 Frw.
Aya mafaranga ngo hagomba gukuwamo imishahara y’ukwezi k’Ugushyingo abakozi ba Rayon Sports batari bagahembwe kugeza ubu.
Harimo kandi ngo n’agomba gukoreshwa hishyurwa abakinnyi basanzwe mu ikipe bafitiwe amafaranga yasigaye ku yo baguzwe. Muri rusange Rayon Sports ifitiye abakinnyi miliyoni 125 Frw itari yabaha ku yo yabaguze.
Abakinnyi ngo ntibazayaherwa rimwe, ahubwo ngo bazajya bishyurwa buhoro buhoro, kugeza ashizemo.
Rayon Sports yizeye ko kuri aya mafaranga izanakuraho ayo kugura abakinnyi batatu muri Mutarama 2025.
Abakinnyi ngo bamaze kumvikana hakaba hasigaye kubishyura gusa. Kuri iyi ngingo y’abakinnyi Aruna Mousa Madjaliwa na Charles Bbale batangiwe raporo ko bafite imvune zabaye karande ndetse bakagira n’ibibazo by’imyitwarire.
Hanzuwe ko hagiye gukorwa ibyo amategeko ateganya maze abo bakinnyi bagatandukana n’ikipe Mutarama 2025.
Umutoza Robertinho yavuze ko muri Mutarama 2025 ashaka ikipe igizwe n’abakinnyi 26,
National Football League
Ohereza igitekerezo
|