Table Tennis:Vision TTC yegukanye shampiyona

Ku wa 21 Ukuboza, kuri Petit Stade Amahoro i Remera hasorejwe shampiyona ya Tennis ikinirwa ku meza 2024 yegukanywe n’ikipe ya Vision TTC yahize izindi.

Mugisha Theophile, umukinnyi w'umwaka mu bahungu
Mugisha Theophile, umukinnyi w’umwaka mu bahungu

Ni imikino ya nyuma yakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru nyuma y’imikino y’amajonjora yabereye i Rilima tariki 14 na 15 Ukuboza. Aha hazamutse abiri ya mbere muri buri tsinda ariyo Spero TTC ,Vision TTC,Rilima TTC na Delta TTC kongeraho Ubumwe TTC yari yaratwaye shampiyona ya 2023 ariyo yageze muri iki cyiciro cy’imikino ya nyuma.

Spero ttc yabaye iyak abiri muri shampiyona ya 2024
Spero ttc yabaye iyak abiri muri shampiyona ya 2024

Vision TTC yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Spero TTC naho Ubumwe TTC yari ifite igikombe giheruka iba iya gatatu,Rilima TTC iba iya kane mu gihe, naho Delta TTC iba iya gatanu.

Muri aya makipe hahembwemo atatu ya mbere, akaba yarahawe 900 Frw, ibihumbi 650 Frw ndetse n’ ibihumbi 450 Frw. Ibihembo by’amafaranga byari bitanzwe ku nshuro ya mbere muri shampiyona mu gihe abakinnyi beza ba shampiyona ari Mugisha Théophile mu bahungu na Twizerane Regine mu bagore.

Regine Twizere, umukinnyi w'umwaka mu bakobwa
Regine Twizere, umukinnyi w’umwaka mu bakobwa
Ikipe ya Vision TTC ni yo yegukanye Shampiyona
Ikipe ya Vision TTC ni yo yegukanye Shampiyona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka