Table Tennis:Vision TTC yegukanye shampiyona
Ku wa 21 Ukuboza, kuri Petit Stade Amahoro i Remera hasorejwe shampiyona ya Tennis ikinirwa ku meza 2024 yegukanywe n’ikipe ya Vision TTC yahize izindi.
Ni imikino ya nyuma yakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru nyuma y’imikino y’amajonjora yabereye i Rilima tariki 14 na 15 Ukuboza. Aha hazamutse abiri ya mbere muri buri tsinda ariyo Spero TTC ,Vision TTC,Rilima TTC na Delta TTC kongeraho Ubumwe TTC yari yaratwaye shampiyona ya 2023 ariyo yageze muri iki cyiciro cy’imikino ya nyuma.
Vision TTC yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Spero TTC naho Ubumwe TTC yari ifite igikombe giheruka iba iya gatatu,Rilima TTC iba iya kane mu gihe, naho Delta TTC iba iya gatanu.
Muri aya makipe hahembwemo atatu ya mbere, akaba yarahawe 900 Frw, ibihumbi 650 Frw ndetse n’ ibihumbi 450 Frw. Ibihembo by’amafaranga byari bitanzwe ku nshuro ya mbere muri shampiyona mu gihe abakinnyi beza ba shampiyona ari Mugisha Théophile mu bahungu na Twizerane Regine mu bagore.
Ohereza igitekerezo
|