APR FC yatsinze Musanze FC mu mukino wahagaze iminota icumi

Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC iwayo igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona wahagaze iminota icumi kubera penaliti

Ni umukino APR FC yatangiye neza dore ko yakinishaga abakinnyi benshi bazwiho gusatira aho yari yabanjenikioe idafite umukinnyi usanzwe akina hagati yugarira ahubwo harimo Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan na Mahamadou Lamine Bah.Iminota 15 ya mbere yari myiza kuri APR FC ariko Musanze FC na yo abakinnyi nka Sunday Inemeste bayibera ibamba.

Musanze FC bigorana kwinjira mu bwugarizi bwayo biyoborwa na Muhire Anicet,APR FC yayikoreshagaho amashoti maremare ariko ntagire icyo atanga. Imisifurire mu gice cya mbere yasize abantu bayiganiraho byinshi kuko cyaranzwe na koruneri Musanze FC yabonye ku mupira wazamukanywe na Sunday Inemeste muri koruneri urenze umusifuzi avuga ko warengejwe na Musanze FC mu gihe yo yavugaga ko yari koruneri.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 maze icya kabiri APR FC igitangira isimbuze havamo Niyibizi Ramadhan hinjira Thaddeo Lwanga ukina hagati yugarira mu gihe Nshimiyimana Yunusu yasimbuye Ndayishimiye Dieudonné Nzota wari wabanje ku ruhande rw’iburyo inyuma.

APR FC yakomeje kugorwa no kwinjira mu bwugarizi bwa Musanze dore ko yamaze iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri itari yinjira mu rubuga rw’amahina ndetse nta n’uburyo irakora bugana mu izamu. Ku munota wa 60 nibwo Tuyisenge Arsene yateye ishoti rya mbere mu gice cya kabiri ariko umupira ujya hanze.

Ku munota wa 71 zabyaye amahari ubwo Ruboneka Jean Bosco yateraga koruneri maze umusifuzi we akavuga ko ubwo Kwizera Tresor yarwanaga no kuwukura imbere y’izamu yakoze agatanga penaliti. Ntabwo byemewe n’abakinnyi ba Musanze FC maze banga ko batereka umupira ngo iterwe,basaba umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu kuva mu izamu na bamwe basa nkabavuye mu kibuga.

Ni ukutumvikana kwamaze iminota 10 umukino uhagaze bigera aho umutoza wa Musanze FC Habimana Sosthene asaba abakinnyi gukina bakamwangira. Byageze aho ariko bamwe bemera ko umunyezamu ajya mu izamu bagatera penaliti ariko kapiteni Ntijyinama Patrick we ntiyabyumva kugeza ubwo ashwanye n’abakinnyi be adashaka ko umunyezamu ajyamo ariko bamwigizayo penaliti iterwa neza na Mugisha Gilbert atsindira APR FC igitego rukumbi cyayisheje amanota atatu itsinze 1-0.

Gutsinda uyu mukino byakomeje gufasha APR FC kongera amanota kuko ubu ifite 28 ayishyira ku mwanya wa kabiri ikurikiye Rayon Sports ya mbere ifite amanota 36 mu gihe aya makipe yombi azasoza iminota ya yo tariki 11 na 12 Mutarama 2025 yakirwa na Mukura VS na Amagaju FC i Huye.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka