Uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi,ntabwo aheruka mu myitozo ya Rayon Sports iri kwitegura ikipe ya Police FC kuri uyu wa Gatandatu. Yafashe icyemezo cyo guhagarika akazi kubera amafaranga yasigaye ku yo yaguzwe mu mpeshyi ya 2024 ubwo yongeraga amasezerano aguzwe miliyoni 15 Frw.
Ubwo yumvikanaga na Rayon Sports,icyo gihe Nsabimana yahawe miliyoni ebyiri zonyine andi ahabwa isezerano ko azayahabwa nyuma y’umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona wagombaga kuba tariki 14 Nzeri 2024 ariko ugasubikwa kugeza tariki 7 Ukuboza 2024.
Nyuma y’uko umukino yari yijerejweho amafaranga usubitswe yakomeje gukina kugeza ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bunahindutse mu Ugushyingo 2024.
Rayon Sports yari ifitiye abakinnyi ibirarane by’ amafaranga arenga miliyoni 125 Frw ku yo baguzwe, yaje kubona amafaranga yavuye mu mukino wayihuje na APR FC mu kwezi gushize.
Aha ni ho ikipe yafashe umwanzuro ko abakinnyi bahembwa ukwezi k’Ugushyingo 2024 ndetse hakishyurwa n’ibirarane ku mafaranga yaguze abakinnyi.
Aha nta ngano y’amafaranga agomba gutangwa yavuzwe ahubwo kwari ukugirana ibiganiro na buri mukinnyi bakemeranya ayo baba bamuhaye.
Icyakora abakinnyi Aziz Bassane na Prinse Elanga bishyuwe ayaburagayose, naho Nsabimana ngo yatumijwe mu biganiro ariko yanga kubyitabira. Aha, amakuru avuga ko ngo yagombaga kwishyurwa miliyoni imwe. Icyakora, ibi ntibyamubujije kujya gukinira Amavubi mu mukino wahuje u Rwanda na SNsabimana Aimableudani y’Epfo.
Nyuma y’aho ariko, Rayon Sports ngo yashyize kuri konti y’uyu mukinnyi miliyoni 8 Frw aba asigawemo izindi eshatu.
Nyuma yo kubona aya mafaranga Aimable Nsabimana yandikiye Rayon Sports ibaruwa ayisaba ko basesa amasezerano muri uku kwezi kwa Mbere.
Amakuru twavanye muri Rayon Sports ubwo twandikaga iyi nkuru, ni uko iyi kipe yandikiye uyu musore imubaza impamvu yataye akazi.
Nsabimana Aimable yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Kiyovu Sports ,ahakina umwaka w’imikino 2023-2024 mu gihe mu mpeshyi ya 2024 yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
NJYEMBONA NSABIMANA NA RAYONI BAKWICARA BAKAGANIRA NTIBNANIZANYE
Iyi mibare ni hatari