Guhagarika umukinnyi witwaye nabi ntibitubuza gutsinda APR FC - Umutoza Sosthène
Kuba ikipe ya Musanze yamaze guhagarika myugariro wayo Bakaki Shafiki, ashinjwa imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino, iyo kipe yatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, ngo ntibiyibuza kubona intsinzi kuri APR FC.
Umukino w’ikirarane w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, Musanze FC yakiramo APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2025 kuri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, myugariro wayo Bakaki Shafiki ukomoka mu gihugu cya Uganda ntabwo agaragara ku rutonde rw’abakinnyi bitabira uwo mukino nyuma yo guhagarikwa.
Ni mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Musanze, rigira riti ‟Twahagaritse Bakaki Shafiki, nyuma yo kurangwa n’imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino twatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona”.
Mu kumenya ikosa nyirizina uwo mukinnyi yaba yakoze ryamuviriyemo igihano cyo guhagarikwa ku mukino uzahuza Musanze FC na APR FC, Kigali Today yaganiriye n’umutoza w’ikipe ya Musanze, Habimana Sosthène yemeza ko uwo mukinnyi yahagaritswe kubera imyitwarire mibi (Discipline) ariko yirinda kuvuga byinshi kuri iyo myitwarire yatumye umwe mu bakinnyi ngenderwaho ahagarikwa kuri uwo mukino ukomeye.
Ati ”Bakaki Shafiki yahagaritswe kubera imyitwarire mibi (Discipline), yazize imyitwarire mibi muri rusange, ntabwo yahagaritswe kubera gutsindisha Musanze FC ku mukino wayihuje na Vision FC nk’uko byakomeje kuvugwa”.
Arongera ati ‟Nta cyuho bitanga ku ikipe yacu, kuko burya ikinyabupfura nicyo cya mbere gituma ikipe iba ikipe”.
Uwo mutoza yavuze ko kuba uwo myugariro yamaze guhagarikwa kuri uwo mukino, bitababuza kugera ku ntego yo gucyura amanota atatu kuri uwo mukino.
Ati ‟Guhagarika umukinnyi kubera imyitwarire mibi ntibitubuza gutsinda APR FC, ni umukino turi kwitegura neza dushaka intsinzi nk’ibisanzwe, iyo ukora imyitozo uba ushaka gutsinda, ubundi ugategereza ibiva mu kibuga. Abafana turabasaba kudushyigikira kumukino uduhuza na APR FC, natwe turabizeza gukora ibishoboka byose tukabashimisha”.
N’ubwo umutoza Habimana Sosthène yirinze kuvuga byinshi ku ihagarikwa ry’uwo mukinnyi, amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko, akekwaho kugira uruhare mu gusindwa na Vision FC ibitego 3-0 mu gice cya mbere cy’umikino wabaye ku itariki 30 Ugushyingo 2024, aho muri uko kumukeka ngo banamusimbuje ava mu kibuga atukana, ndetse ngo ntiyategereza ko umukino urangira ahita ataha.
Muri uwo mukino uba kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Musanze FC yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino uzaba guhera saa cyenda (15h00).
Abicara mu myanya y’icyubahiro (VIP) bazishyura 10,000 Frw, abicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 5,000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 3,000 Frw, ikite ikishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa telefone busanzwe, aho ukanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/.
Musanze FC izaba yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda utarakiniwe ku gihe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|