Amavubi yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike ya #CHAN2024 (Amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024.

Ni ikipe igizwe n’abakinnyi 25 yahagurutse mu Rwanda saa yine za mu gitondo, aho igera muri Sudani mu masaha ya nyuma ya saa sita igakora imyitozo yo kunanura imitsi, mu gihe izakorerayo imyitozo ibiri ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, bitegura umukino ubanza uzabera kuri stade Juba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, mbere y’uko uwo kwishyura ubera kuri Stade Amahoro tariki 28 Ukuboza 2024.

Sudani y’Epfo yageze muri iki cyiciro isezereye Kenya iri mu bihugu bizakira iri rushanwa iyitsinze ibitego 3-1, mu mikino ibiri (2-0,1-1) mu gihe Amavubi na yo yasezereye Djibouti iyatsinze ibitego 3-1 mu mikino ibiri (0-1,3-0).

Urutonde ry’abakinnyi Amavubi yahagurukanye:

Abanyezamu:

Muhawenayo Gad, Hakizimana Adolphe, Habineza Fils François

Ba myugariro: Byiringiro Jean Gilbert, Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu (wasimbuye Emery BAYISENGE kubera imvune), Buregeya Prince.

Abakina hagati: Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Ngabonziza Pacifique, Niyibizi Ramadhan, Kanamugire Roger, Ntirushwa Aime.

Abakina basatira: Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Tuyisenge Arsène, Harerimana Abdallaziz, Dushimimana Olivier, Nizeyimana Mubarakh, Mbonyumwami Taiba, Mugisha Didier.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka