#ECAHFHandball: Police HC yasezereye Gicumbi HT, irahura na APR HC muri 1/2
Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ririmo guhuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusezerera Gicumbi HT na UB Sports muri 1/4.
Ibi aya makipe yabigezeho kuri uyu wa Kane, ubwo hakinwaga imikino ya 1/4 cy’iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda kuva tariki 15 Ukuboza 2024, aho ikipe ya Police HC yatsinze Gicumbi HT ibitego 32-22, mu gihe igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 13-10. APR HC bahura kuri uyu wa Gatanu, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yo yageze muri 1/2 isezereye UB SPORTS iyitsinze ibitego 47-30, aho igice cyarangiye n’ubundi iri imbere n’ibitego 25-16.
Indi mikino ya 1/4 yabaye, ikipe ya NCPB yo muri Kenya yasezereye Juba City iyinyagiye ibitego 62-10, mu gihe S.O.S HC yo mu Burundi yasezereye COBRA yo muri Sudani y’Epfo iyitsinze ibitego 46-37, aya makipe akaza guhurira muri 1/2 kuri uyu wa Gatanu kuva saa kumi n’igice z’umugoroba, mu gihe amakipe yatsinzwe azahatanira imyanya aho saa sita COBRA izakina na Juba City, mu gihe saa saba n’igice UB Sports izakina na Gicumbi HT.
Mu cyiciro cy’abagore, kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwa umukino wa nyuma, ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.
Ohereza igitekerezo
|