Abantu 22 bishwe barashwe abandi barenga 50 barakomereka, nyuma y’uko umuntu arashe mu kivunge cy’abantu mu kabari n’ahakinirwa ‘bowling’ mu mujyi wa Lewiston, Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Umukecuru witwa Nyiransababera Xavera wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, ari gusembera mu baturanyi, nyuma y’uko ubutaka bwe bwubatsemo n’inzu yari atuyemo butejwe cyamunara ku nguzanyo atigeze ajya gusaba muri banki.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’, irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.
Mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku itariki 24 Ukwakira 2023, ni bwo uwitwa Nsengiyumva Jean Paul, wo mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, yagize impungenge z’imyaka ye y’ibirayi ajya kuyirinda, ageze mu murima agwa mu gaco k’amabandi baramukomeretsa.
Hari indirimbo ivuga ngo ‘Ruzamenya gusoma u Rwanda rw’ejo, ruzafata ikaramu u Rwanda rw’ejo, ruzatsura umubano u Rwanda rw’ejo….’ yamenywe by’umwihariko n’abari mu kigero cy’imyaka 40 kuzamura kuko yahimbwe mu 1985.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika atari ibintu byo gushima ariko kandi abantu bakwiye kureba mu buryo bwagutse inkomoko nyamukuru iba yatumye bibaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Kuri uyu wa Gatatu,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwatangiye gukurikirana abagize uruhare mu buriganya bwabaye mu gutoranya abana bari kujya mu irerero ry’ikipe ya Bayern Munich mu Rwanda.
Abakorera mu mavuriro (Postes de santé), barinubira kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kibarimo amezi ane, n’ukwa gatanu kukaba kuri hafi kurangira, none bakaba barimo gutanga serivisi itari nziza.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rwategetse ko umunyamakuru akaba afite n’umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo mu myaka 29 ishize rugere ku iterambere ruriho uyu munsi, byakomotse ku cyizere Abanyarwanda bagira cy’uko hari ibyo bashoboye kandi bagaharanira kubigeraho.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yatangaje ko ibura ry’amashanyarazi ryagabanutse cyane ugereranyije n’uko byari byifashe mbere, kubera ko yaburaga nibura inshuro zirenga 40 ku mwaka, ubu bikaba bigeze ku nshuro 20 gusa.
Umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex wari umaze igihe afashwa na sosiyete ya murumuna we, Arthur Nation Ltd, yatangaje ko bamaze gutandukana aho agiye gutangira kwikorana binyuze muri kompanyi ye.
Raporo y’Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Hub - mHub) igaragaza ko abakozi mu nzego zigenga no mu nzego za Leta bangana na 30,1% bagaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera.
Insoresore zo mu gace ka Beni mu Mujyi wa Oichi uri mu Ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC), zatwitse amakamyo atatu y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), yari agemuriye ibyo kurya abakuwe mu byabo n’intambara bari muri ako gace.
Iyo umuntu avuze Camera ziri mu muhanda, buri wese uwugendamo ahita abyumva neza kubera ko bigoye kuba hari aho utayisanga mu mihanda igendwa cyane n’ibinyabiziga.
Théobald Manirabaruta utuye mu Mudugudu wa Mbeho, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gusaba imbabazi no kuzihabwa bidakuraho kwiyumvamo umwenda imbere y’abo umuntu yiciye.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunze ibice batuyemo, kubera gukozanyaho kw’abarwanyi ba Wazalendo, imirwano yabereye i Kanyarucinya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye, ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Santrafurika, abagezaho ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko kuba hari abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo bakivuga ko Leta mbi yabashutse bakica cyangwa ko batewe na Shitani baba bikuraho uruhare rwabo kuko hari abandi banze kwica ahubwo bahisha cyangwa bahungisha Abatutsi.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko mu mpera z’umwaka wa 2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda batazagera ku 100% ariko bazaba bari hafi yabo.
Abaturage bakoraga akazi ko kujabura umucanga(kuwinura) mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kujya ahabi biturutse ku bushomeri bisanzemo nyuma yo guhagarikwa gukora ubwo bucukuzi bakoreraga mu mirima yabo, bukegurirwa indi Kampani ibubyaza umusaruro bivugwa ko yo (…)
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwatanganje ko muri uyu mwaka wa 2023, abarenga 800 bafashwe bangiza ibikorwa remezo bitandukanye by’amashanyarazi.
Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari yitwa Future Investment Initiative (FII7).
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube, Ukwezi TV, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bashima Perezida Paul Kagame wabahaye inzu nziza n’umushinga urwanya imirire mibi, bakaba batangiye kwiga uko bivana mu bukene.
Umutwe wa Hamas watangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, warekuye abagore babiri bageze mu kigero cy’izabukuru bakomoka muri Israel, mu bo wari warafashe bugwate muri Gaza.
Uwahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria, Dr. Bukola Saraki, yishyuriye John Okafor, wamamaye muri sinema amafaranga yose yasabwaga kwishyura ibitaro nyuma y’uburwayi bwamwibasiye agasaba ubufasha bwo kwivuza.
Ni ikibazo Kigali Today yifuje kubaza umuntu wese waba warateye igiti ahantu runaka ariko ntiyibuke gusubira yo ngo arebe niba cyarakuze kigatanga umusaruro, cyangwa se niba imbaraga n’umwanya yatanze byarabaye imfabusa.
Inyubako ya Ecobank iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, ifashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyayo cyo hejuru, iyo mpanuka ikaba ibaye mu ma saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.
Amwe mu mazina yahawe tumwe mu duce tugize Akarere ka Nyagatare, ashingiye ku biti cyangwa imiterere yaho uretse hari n’ashingiye ku kuntu abantu bahabaye.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) buvuga ko umuguzi uzajya uhaha agasaba fagitire ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro ku nyungu yatumye winjira.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), buvuga ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise zinogeye abasora, amahoro y’isuku rusange azakomatanywa n’ipatante guhera mu mwaka utaha.
Urubyiruko ruri mu mahuriro y’ubwumwe n’ubwiyunge mu mashuri makuru akorera i Huye, ruvuga ko rukingiye, ko nta waruyobya ngo arushore mu bikorwa by’amacakubiri.
Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone, yavuze ko atatekerezaga ko azarokoka uburwayi bwatumye ajyanwa igitaraganya mu bitaro, ndetse bigatuma asubika ibitaramo yari afite bizenguruka Isi mu buryo butunguranye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, hamwe n’itsinda ayoboye bitabiriye inama igamije gusuzumira hamwe ingamba zashyizweho, zijyanye n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Santrafurika.
Mu mpera z’icyumweru gishize habaye byinshi mu myidagaduro, uhereye ku bihembo bya Trace awards byahurije hamwe ibyamamare bikomeye ku Isi byiganjemo abahanzi, hakaba haragaragaye imyambarire yavugishije benshi.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wakomerekejwe n’isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka (…)
Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi ibiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, by’umwihariko mu bice bikirangwamo amakimbirane n’intambara, aho amagambo cyangwa ubutumwa bubiba urwango bubangamira ibyo bikorwa.
Kuri uyu wa Mbere Umutoza Muhire Hassan watozaga ikipe ya Sunrise FC yasezerewe n’iyi kipe kubera umusaruro muke
Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S. Mater Dei mu Karere ka Nyanza, batangiye kugaruka ku ishuri baherekejwe n’ababyeyi babo. Ni nyuma yo kwirukanwa ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 kubera guhishira mugenzi wabo wari wakubise umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 isoza ukwezi k’Ukwakira 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura iri ku gipimo kirenze impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe, mu mezi y’Ukwakira y’imyaka myinshi yatambutse.
Niragire Gertulde utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukuro, avuga ko gutunganya amacupa yashizemo inzoga za ‘liqueur’ zizwi nk’ibyuma bimaze kuzamura umuryango we wari mu bukene bukabije, ubu akaba ageze ku rwego rwo gukorana n’ibigo by’imari no gukoresha abandi.
Joseph Harerimana uzwi ku izina rya Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa, akaba aregwa icyaha cy’ubutekamutwe. Ubushinjacyaha bwasabye ko akomeza kuburana afunze.
Amakuru Kigali Today ikesha ubwanditsi bw’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aravuga ko Uzabakiriho Gakire Fidèle azaburana mu mizi tariki 5 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’uko urubanza rwe byavugwaga ko ruba kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ariko ubwanditsi buvuga ko nta rubanza rwari ruteganyijwe.
Mu gihe hitegurwa umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, FERWAFA yakuyeho urujijo ku makarita Luvumbu wa Rayon Sports afite
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, watangije Siporo rusange igamije kuzamura ubukangurambaga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.