Yatotejwe mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho aba muri zone Turquoise (Ubuhamya)
Olive Mukarusine wari ufite umugabo wakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bakaba bari batuye muri imwe mu mazu yarwo, avuga ko ibyakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 nta kitaramugezeho, akabaho mu buzima bwuzuye umubabaro na nyuma y’uko ihagarikwa n’Inkotanyi kuko yari atuye muri Zone Turquoise.

Jenoside iba yari afite imyaka 31. Yari afite abana bane, umutoya akaba yari amaze ukwezi kumwe gusa avutse. Mu gihe cya Jenoside yabanye n’abicanyi bamukoreraga ibya mfura mbi, ntibanahweme kumubwira ko amaherezo bazamwica.
Mu buhamya yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, tariki 8 Kamena 2024, hari aho yagize ati “Njyewe rero nicaye ku muhanda, kugeza Jenoside irangiye. Naragaraguwe, ngaraguzwa ubuhiri, ngaraguzwa Ntamponganoyumwanzi; ibintu byose bakoreshaga bica byangaraguritse ku gahanga.”
Umugabo we ngo yishwe mu ba mbere kuko hari ku itariki ya 13 Mata 1994. Uwo munsi umwana we mutoya yari yujuje ukwezi. Ntibyari bimworoheye kubaho kuko yishwe n’inzara nyamara yari akeneye kwitabwaho nk’umubyeyi. Icyakora akabona bucya bukongera bugacya.

Ati “Bakazana ubuhiri bakambwira bati uyu munsi bwariye benshi, buje kukwikuza. Abandi bakaza bati uru ruhinja, urwica natwe turamwica. Bagatinya ako gahinja. Ariko igihe kiragera bati tuzaguherekesha umusaza.”
Yungamo ati “Ntabwo byari byoroshye, ni ugupfa uhagaze. Hajemo ibintu byo kuvuga bati turabanza tubarongore, tuzave ku kubarongora tuzaborose Habyarimana umunsi tuzaba twashyinguye ivu rye. Si no kuri njyewe njyenyine. Hano ku kigo nderabuzima habaga abakobwa, barababwiraga ngo dusange mumeze uko mwavutse! Bamwe bakurijemo Sida, baranapfa, baranahambwa. Ubwo ni ubuzima buturuka ku butegetsi bubi.”
Aho Inkotanyi zifatiye igihugu hakanashyirwaho Zone Turquoise, Mukarusine yisanze na we ayirimo kuko mu Karere ka Nyamasheke uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruherereyemo hari muri Perefegitura ya Cyangugu na yo yari iri muri iyo zone. Na bwo ntiyagize amahoro kuko yakomeje kwicwa n’inzara ndetse no gutotezwa.

Ati “Igihe kimwe hari uwaje kunshimuta. Yaje nijoro. Niba yari yasinze simbizi, yaryamye ku rugi rw’iwanjye arasinzira. Umuturanyi wari utuye haruguru y’iwanjye asohotse agiye hanze amusangana inkota, umuhoro n’ubuhiri. Ariko ngo yari yazamutse hepfo hariya ku gasoko ababwiye ngo ngiye kurongora umugore wa Gashumba. Natanyemera ndamwica. Nagize amahirwe rero uwo muntu amukiza izo ntwaro, akangutse arabibura, aragenda. Nuko Ukuboko kw’Imana kurankiza.”
Akomeza agira ati “N’aho aba MINUAR basimburiye Abafaransa nakomeje kubaho nabi. Sinabashaga kuvuga ururimi rwabo ngo nibuze nagira unyumva. Nkomeza kubaho ntunzwe n’ibitsinsi by’amateke n’amababi yayo. Ibyo nkabiteka, nkabirya muri ka kabyeyibyeyi.”
Yarushijeho kubabara aho mu kwezi kwa cyenda bahamagariye abana kujya kwiga, abe bajyayo bagenzi babo bakanga kwigana na bo.

Ati “Abana banjye babaciriyeho imyenda bavuga ngo ntabwo bashobora kwigana n’abana b’Abatutsi. Ndavuga ngo ndamaramaje, ni amabyi nzajya kurya ay’iwacu mu Ruhango.”
Icyo gihe yateze imodoka zacyuraga impunzi zari zarahunze mu 1959, ageze iwabo asanga na bo barishwe, ariko ntibyamubuza kugaruka gutwara abana be.
Kuri ubu ashima Inkotanyi zarokoye Abanyarwanda, agashima n’Uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ku bw’ineza abarukoramo badahwema kumugaragariza.
Ati “Twebwe aho tugereye, ntabwo tuba tugitungwa n’ibintu byinshi. Dutungwa n’ijambo ryiza. Rituma turama, tukabaho, tukumva ubuzima burakomeje.”

Ohereza igitekerezo
|