Ntushobora kuvuga ko Hip-Hop yapfuye - Skales asubiza Wizkid
Umuraperi akaba n’umuririmbyi wo muri Nigeria, Skales, yamaganye mugenzi we wamamaye muri Afrobeats, Wizkid nyuma yo gutangaza amagambo ataravuzweho rumwe ko injyana ya Hip-Hop yapfuye.
Ubwo yari mu kiganiro na Hip TV, Skales yavuze ko iyi njyana itapfuye ahubwo ko urukundo rw’abafana bayo rwimukiye ahandi, yongeraho ko nta gahora gahanze.
Yagize ati “Umuntu wese agira igitekerezo cye. Wizkid afite igitekerezo cye ku buryo [’hip-hop yapfuye’] ni igitekerezo cye. Ariko kuri njye, ibitekerezo byanjye mu buzima ni uko buri kintu kigira igihe cyacyo."
Ati: “Ibintu byose bigira uko biza bikanagenda, kandi hanabaho uburyo gishobora kongera kwisubiramo, bivuze ko niba ushyushe uyu munsi, ejo ushobora kudashyuha. Uyu munsi, niba ari rap abantu bose bumva, ejo izaba Afrobeats, ejo hazaza Amapiano, nibindi."
Skales, yashimangiye ko hip-hop itapfuye ahubwo ko aho igihe kigeze atari icyayo kuko haje izindi njyana zikurura imitima y’abakunzi bayo. Ati "Nzi neza ko vuba aha, bazavuga ko Afrobeats yapfuye. Ni igihe gusa. Nta kintu na kimwe cyaremewe kubaho iteka. Niyo mpamvu natwe twese tugira umunsi dupfiraho."
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa bwanagad mudufashe mujye muvugisha naba comedian