Abakoze Jenoside bakwiriye gushimira Perezida Kagame ku bw’imbabazi bahawe (Ubuhamya)
Umubyeyi witwa Muhongerwa Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga asanga abakoze Jenoside bakiriho, baragiriwe imbabazi zitagira urugero ku byaha bakoze, bityo ko bakwiye kujya bashimira Perezida Kagame, kuko yihanganiye ubugome bwabo ndengakamere akabasubiza Ubunyarwanda.
Muhongerwa avuga ko abakoze Jenoside bababaje bikabije imiryango y’Abatutsi bishwe bikaba bigishengura umutima abarokotse, ku buryo byagora undi utari Perezida Kagame kwihanganira abo bicanyi.
Muhongerwa avuga ko kubera ubugome Abahutu bakoranye Jenoside bica Abatutsi, ubundi bitari bikwiye ko bakomeza kwitwa Abanyarwanda kubera ko bishe indangagaciro zose zibagira Abanyarwanda.
Muhongerwa avuga ko nyuma ya byose abakoze Jenoside ubu babayeho neza mu muryango Nyarwanda nta rwikekwe, ibyo ahamya ko bakwiriye kuba babishimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Agira ati “Mujye mushimira Perezida Kagame wabahinduye Abanyarwanda akabambura izina ribi ry’ubwicanyi, mukongera kuba Abanyarwanda ubu arabagabira inka abaha byose mutifuzaga ko bibaho, ibyo birenze ubwenge bwacu”.
Yongeraho ati “Perezida Kagame yatwigishije kubabarira twarababariye ariko ubundi ntibyari bikwiye, Leta y’Ubumwe yatumye twese tuba Abanyarwanda twese twahura tugafashanya ibishoboka”.
Muhongerwa yari muto ntiyamenya Inkotanyi ngo azihungireho kugeza ageze muri Zayire
Muhongerwa wavukaga mu muryango w’abantu barindwi ku Mayaga yahoze ari Komini Ntongwe, ababyeyi be n’abo bavukana bazize Jenoside, byose bitewe na politiki mbi yari ihagarariwe na Burugumesitiri Kagabo Charles wayoboraga Komini Ntongwe.
Ku itariki ya 21 Mata 1994 nibwo Muhongerwa n’abe batemaguwe, baricwa we ahungana na nyina ariko ntibarenga ahitwa Nyamukumba, ni nko mu kirometero kimwe uvuye kuri Komini Ntongwe.
Muhongerwa yasize nyina umubyara amaze kwicirwa i Nyamukumba atemwe, akomeza inzira we na musaza we muto wiciwe kuri Superefegitura ya Ruhango, ubu ni ho hubatse ibiro by’Akarere, aza gukomeza inzira arorongotana na we afite ibikomere mu mutwe kuko yari yatemwe, ahungana n’Interahamwe zarimo abamufashije guhunga, kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze ari Zayire.
Ageze muri icyo Gihugu yahabaye imyaka ibiri akoreshwa imirimo y’uburetwa n’abamuhunganye, akajya ava hamwe akimukira ahandi, ari ko bamuvunisha, nta cyizere cyo kubaho yari afite.
Agira ati “Ni Njyewe wagombaga kubatahiriza inkwi, ndi umwana muto, nkabatekera nkabamesera, nkakora imirimo yose ntawe umfasha ntawe ntegereje kuzabona mu babyeyi banjye, ntawe naririra ntawandokora numvaga ntazi icyo nzaba cyo kuko ntawo mu muryango wanjye nagiraga”.
Muhongerwa avuga ko ubugome bw’abishe ababyeyi be yakomezaga kububona mu Nkambi ntawe agira umurengera, kugeza ubwo abantu bamutwaye mu kigo cy’impfubyi kugira ngo atazicwa n’imvune.
Aho muri icyo kigo ni ho yavuye agaruka mu Rwanda azanywe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ricyura Impunzi (HCR), ariko ageze iwabo i Kinazi asanga ntawo kubara inkuru wasigaye iwabo.
Agira ati “Ngeze iwacu hano ku Mayaga nari nzi ko wenda mpura n’ababyeyi banjye ntabwo niyumvishaga ko mama yishwe ndeba, ntabwo nari nzi ko ntazabonana na papa kuko we ntazi n’aho yaguye, kumbwira inkuru yabo ko bapfuye, natekereje aho mvuye n’aho nje ntangira guhungabana ntyo”.
Narize ndangiza n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza
Muhongerwa avuga ko mu buzima bugoye bw’ubupfubyi, yaje kurererwa mu muryango n’abari bamaze kurokoka mu buzima butoroshye, aza kwiga amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza kugeza arangije icyiciro cya gatatu akaba afite akazi atanga umusanzu we ku Gihugu.
Ibyo bituma yibaza uko Igihugu cyari kuba kimeze iyo batamumarira abe, ko na bo ubu baba bagikorera, akibaza ukuntu abakoze Jenoside bababariwe kandi baramaze imiryango y’Abatutsi, ariko Leta ikabirengaho ikabigisha kubana, agasanga ntawari kubyishoboza usibye umuyobozi ureba kure wahabaye.
Agira ati “Ni ubuyobozi bwiza kuko ntawundi wari kubasha kwihanganira ibyabaye, ni yo mpamvu dushimira Perezida Kagame, uko yaturokoye wenda natwe tukaba tukiriho, tuzaharanira kudaheranwa n’amateka ahubwo duharanire ko abacu twusa ikivi batangiye, kuko ubu narabyaye, nashinze umuryango mfite abana, tuzabaho”.
Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yari ifite ubukana bukabije, kubera ubugome bw’uwari Burugumesitiri Kagabo Charles wabakusanyirije kuri Komini ababeshya ko bazarindwa, nyamara yari umugambi wo gushaka kubicira hamwe ntihagire urokoka, dore ko ku itariki ya 21 Mata 1994, i Kinazi hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 60 umunsi umwe.
Ohereza igitekerezo
|