Ambasaderi w’u Bushinwa yashimye urwego abiga muri Wisdom School bagezeho mu Gishinwa

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda ayoboye, bishimiye urwego rw’abanyeshuri biga muri Wisdom School mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, yizeza iryo shuri ubufasha butandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’amanyeshuri mu kurushaho guteza imbere urwo rurimi.

Ambasaderi Wang yashimye urwego abana biga muri Wisdom School bagezeho bavuga Igishinwa abizeza ubufasha
Ambasaderi Wang yashimye urwego abana biga muri Wisdom School bagezeho bavuga Igishinwa abizeza ubufasha

Ni mu ruzinduko yagiriye muri iryo shuri kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kamena 2024, aho abanyeshuri bamugaragarije intera bagezeho mu kuvuga neza urwo rurimi mu mikino, mu biganiro, n’ibindi.

Ati “Nishimiye gusura Wisdom School, aho nasanze inzozi z’abana mu kuvuga neza ururimi rw’igishinwa zaramaze kugerwaho. Ururimi rw’Igishinwa ni kimwe mubyo nakwita nk’ikiraro gihuza ubucuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa, mu buryo bwo kumvikana mu mikoranire no mu bufatanye cyane cyane mu bijyanye no guhanahana ubumenyi, ibi birashimangira ubucuti”.

Yavuze ko ibyo abanyeshuri bamweretse byamuteye kugira ubushake bwo kubafasha kurushaho kwiga ururimi rw’Igishinwa, bikazabafasha kubona amahirwe atandukanye mu gihugu cy’Ubushinwa bategura ejo habo heza, ubwo bumenyi bukazarenga ishuri bugafata Musanze n’igihugu cyose.

Abana bagaragaje urwego bagezeho mu kuvuga Igishinwa
Abana bagaragaje urwego bagezeho mu kuvuga Igishinwa

Mubyo ubuyobozi bwa Wisdom School burangajwe imbere n’umuyobozi w’ishuri, Nduwayesu Elie, bwasabye Ambasaderi, harimo kwemerera abiga muri Wisdom School ndetse n’abarimu, kubona Visa bagasura amashuri yo mu Bushinwa mu rwego rwo kurushaho kubaka umubano wa Wisdom School n’ayo mashuri babyaza umusaruro Igishinwa.

Abanyeshuri barangije amasomo muri Wisdom School kandi basabye kwemererwa kujya bakomereza amasomo muri Kaminuza zikomeye mu Bushinwa.

Basabye kandi ko habaho n’uburyo butandukanye bufasha abiga muri iryo shuri kubona ibikoresho bifasha abanyeshuri kumenya gusoma, kumva, kwandika no kuvuga Igishinwa, basaba ko ibijyanye n’umuco w’igihugu cy’Ubushinwa wagezwa muri Wisdom School, birimo gutegura ibyo kurya, imikino njyarugamba ikinwa mu Bushinwa n’ibindi.

Bagaragaje ko bazi no kwandika Igishinwa
Bagaragaje ko bazi no kwandika Igishinwa

Banasabye ko i Musanze hashyirwaho Centre yigisha Igishinwa, mu rwego rwo gufasha abaturage barimo abacuruzi bajya mu bushinwa gushaka imari bitabasabye umusemuzi.

Ibyo byose byasabwe Ambasaderi w’Ubushinwa, yijeje Wisdom School ko bizashyirwa mu ngiro mu gihe gito.

Abanyeshuri biga muri Wisdom School, bavuga ko ururimi rw’Igishinwa rugenda rubafasha guteza imbere igihugu muri serivisi zitandukanye, haba mu masomo yabo haba no gufasha sosiyete Nyarwanda aho batuye.

Abana baganira mu Gishinwa bigatinda
Abana baganira mu Gishinwa bigatinda

Muhawenimana Jeannette ati “Kwiga Igishinwa biramfasha, ubwo nari mu rugo abashinwa banyuze hafi y’iwacu, nyogokuru abona ko hari mugenzi wabo warwaye asigara inyuma aryamye ku muhanda bamusiga batabizi".

Arongera ati “Nyogokuru yagiye yihuta ababwira mu Kinyarwanda ibyabaye kuri mugenzi wabo bakamuseka, nibwo yaje arambwira ati ko wize Igishinwa wabwiye aba bashinwa ikibazo mugenzi wabo yagize, nibwo nagiye ndabibabwira bagaruka inyuma bamutumiriza ambulance imujyana kwa muganga, urumva ko natabaye uwo munyamahanga kubera ko nize Igishinwa”.

Abana biga muri Wisdom School bishimira kwiga Igishinwa
Abana biga muri Wisdom School bishimira kwiga Igishinwa

Muvunyi Franck ati “Kwiga Igishinwa ni ingirakamaro, numva ko ari ururimi ruzangirira akamaro kanini cyane ubwo nzaba ngiye kwiga muri icyo gihugu, nzafasha n’Abanyarwanda batazi urwo rurimi gushyikirana n’Abashinwa muri serivise zinyuranye”.

Nduwayesu Elia, Umuyobozi wa Wisdom School avuga ko imvo n’imvano yo kuba urwo rurimi rwarageze muri iryo shuri, byaturutse ku rugendo yakoreye mu Bushinwa muri 2013, mu nama y’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa yari yabereye mu Bushinwa.

Ati “Nagezeyo ndebye uburyo Abashinwa ari abakire bintera kwibaza, ugasanga umuntu aravuga ko buri mwaka akorera miliyari zirenga 20 z’amadorari, ariko ibyo byose akabivuga mu rurimi rwe rw’Igishinwa ntagire ubushake bwo kubivuga mu zindi ndimi, aho twari dufite abagombaga kudusemurira mu gifaransa”.

Ambasaderi w'Ubushinwa ari kumwe n'umuyobozi wa Wisdom School
Ambasaderi w’Ubushinwa ari kumwe n’umuyobozi wa Wisdom School

Arongera ati “Nkanjye wumvaga Igifaransa nahise ndita mu gutwi, ntahana umugambi wo gutangiza gahunda y’igishinwa muri Wisdom”.

Nduwayesu avuga ko byamusabye imyaka itanu kugira ngo abone umwarimu wigisha Igishinwa, ari bwo yabonye umusore umwe ukizi neza amuha akazi abana batangira kwiga, ishuri ritangira gutumirwa mu marushanwa mpuzamahanga bakitwara neza, ari nabwo Ambasaderi w’Ubushinwa yababonye afata umugambi wo gusura iryo shuri, aho yageze atungurwa n’ubumenyi abanyeshuri bafite mu kuvuga neza Igishinwa.

Nduwayezu avuga ko hari bamwe mu bana barangije muri Wisdom School muri 2021, batangiye kukibyaza umusaruro.

Ambasaderi w'Ubushinwa yashimye urwego abiga muri Wisdom School bagezeho mu kuvuga neza Igishiwa
Ambasaderi w’Ubushinwa yashimye urwego abiga muri Wisdom School bagezeho mu kuvuga neza Igishiwa

Ati “Hari umwana wabonye buruse yo kwiga mu Bushinwa kubera Igishinwa, yakoze ikizamini aratsinda abona iyo buruse bituma na barumuna be bose ababyeyi babazana hano. Hari n’abandi bana batatu baherekeza ababyeyi babo kugura ibintu mu Bushinwa, kuko mbere umubyeyi yabanzaga kugurira umuntu kugira ngo amusobanurire none birakorwa n’abana babo”.

Wisdom School yigisha abana kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri yisumbuye, muri Science, akiyongeraho n’igiforomo.

Ni ishuri rimaze kuganira na Kaminuza eshanu zikomeye zo mu Bushinwa zitegura kuzakira abanyeshuri ba Wisdom School bahize abandi mu mitsindire, hakaba hagiye gutangizwa n’amashami agera ku 10 yigisha imyuga itandukanye.

Ambasaderi Wang yijeje ubufasha ubuyobozi bwa Wisdom School
Ambasaderi Wang yijeje ubufasha ubuyobozi bwa Wisdom School
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka