Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Bangladesh

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Bangladesh ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu.

Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Bangladesh
Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Bangladesh

Uru ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we wa Bangladesh, ruzamara iminsi itatu mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Bangladesh bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu bya Gisirikare aho mu mwaka wa 2018 abasirikare b’u Rwanda 39 bahawe amahugurwa yo kubungabunga amahoro yiswe ‘Shanti Doot-4’ yaberaga mu gihugu cya Bangladesh.

Yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Bangaladesh
Yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Bangaladesh

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya Dipolomasi guhera mu 2012. Biri mu bifite umubare munini w’ Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Ibihugu byombi bisanganwe ubufatanye mu zindi nzego, mu 2023 Leta y’u Rwanda n’iya Bangladesh zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege, azafasha mu guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’Ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka