Umupolisi yarasiye umucamanza mu rubanza
CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we.
Uyu mupolisi ngo yarashe uyu mucanza biturutse ku burakari bw’icyemezo umucamanza yafatiye umugore we cyo kumufunga by’agateganyo ku byaha akurikiranyweho. Uyu mupolisi nawe yahise araswa n’abandi bapolisi bari mu rukiko ahita ahasiga ubuzima.
Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari mu rukiko ku mpamvu zitazwi ndetse uko kurasa kwe kwatumye, abandi bapolisi bakuru batatu bahakomerekera.
Polisi ya Kenya yavuze ko yatangije iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo mu Polisi arasa uwo mucamanza.
Urwego rw’Ubucamanza rwa Kenya rwavuze ko uwo mucamanza yanze kugira umwere uwo mugore by’agateganyo nubwo hari hatanzwe ingwate yo kuba yarekurwa ku muntu ushinjwa gusuzugura urukiko ntiyitabe.
Ntihigeze hatangazwa icyaha uyu mugore yari akurikiranyweho uretse kuvuga ko yanze kwitaba urukiko ntanagaragaze impamvu atitabye.
Ohereza igitekerezo
|
KENYA is always ahead of us in everything fasho 😎