Mu Rwanda hatangijwe imyitozo ya Gisirikare yitabiriwe n’ibihugu bine bya EAC
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu Bugesera hatangijwe ku mugaragaro imyitozo ya Gisirikare yiswe ‘Ushikiriano Imara 2024’.
Ni imyitozo ihuza ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba ibaye ku nshuro ya 13, kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abantu 1,130 baturutse mu bihugu bine ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, na Tanzania barimo abapolisi, abasirikare ndetse n’abasivili.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yagaragaje ko iyi myitozo yitezweho kurushaho kurebera hamwe uburyo buhamye bwo gutsura amahoro n’umutekano uhamye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, wari umushyitsi mukuru, ari na we watangije iyi myitozo ya Gisirikare, yahaye ikaze ibyiciro bitandukanye byitabiriye itangizwa ryayo, harimo Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, inzego z’Umutekano muri EAC ndetse n’ibyiciro bitandukanye bigiye kujya muri iyi myitozo.
Minisitiri Marizamunda yahaye ikaze abitabiriye iyo myitozo ibera mu Rwanda by’umwihariko mu kigo cya Gisirikare cya Gako, aboneraho no gushimira abafatanyabikorwa ku cyizere bagiriye u Rwanda bagashyigikira iyo myitozo, ashimira n’abayitabiriye bose.
Minisitiri Marizamunda akomeza avuga ko amahoro n’umutekano bifitiye abaturage akamaro kuko mu gihe hatari umutekano, nta gihugu cyangwa Akarere runaka byabasha kugera ku iterambere ryifuzwa, bityo ko ubufatanye bw’ibihugu ari ngombwa kuko nta gihugu cyabasha gukemura ibibazo by’umutekano ubwacyo hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’imyitozo ya ‘Ushikiriano Imara 2024’, Maj Gen Andrew Kagame, avuga ko impamvu iyi myitozo igiye kubera mu Rwanda ari ibigize inshingano z’ibihugu bigize umuryango wa EAC, aho batabara ahantu habaye amakuba mu bihugu biyigize.
Maj Gen Andrew Kagame avuga ko iyo batabara ahanini bakoresha izina rihimbano ry’igihugu cyagize ibyago byo kugira ibibazo bya Politiki, amacakubiri, bituma haba intandaro y’ibyihebe aho birasa kuri Leta n’abaturage.
Akaba avuga ko iki gihugu cya kigizwe n’abaturage barimo ubwoko butandukanye, Intara, Uturere, ndetse n’ibiyaga cyangwa inyanja.
Akomeza avuga ko iki gihugu gifite ingabo ariko zamaze gutakaza imbaraga zo kwirwanirira, ari yo mpamvu hitabajwe Ingabo za EAC, gusa akemeza ko icyo gihugu bateguye nk’abakina filime atari cyo, ahubwo bacyifashishije nk’icyahuye n’amagorwa y’ibitero by’ibyihebe, bityo bakigira hamwe uko batabara mu gihe ibyo byaramuka bibaye, ubwo buryo bukabafasha gukora neza imyitozo.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ubusanzwe ugizwe n’ibihugu umunani ari byo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Burundi, Somalia na Sudani y’Epfo. Icyakora iyi myitozo ya ‘Ushirikiano Imara’ 2024, yitabiriwe n’ibihugu bine ari byo u Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda, mu gihe ibindi bine bitabonetse (RDC, Burundi, Sudani y’Epfo, na Somalia) bitigeze bitanga impamvu yabyo.
Maj Gen Andrew Kagame, yagize ati: “Ibihugu bitaje nta mpamvu byatanze, gusa iyo bitaje ntibibuza ibifite ubushake bwo gukora gukomeza. Twagombye kuba turi mu bice bitandatu ariko twagiye mu bice bine, aho ibifite ubushake mu gutabara byongera ingabo mu myitozo maze bikigabanya ibice byagenewe abataje”.
Maj Gen Andrew Kagame, akomeza avuga ko iyi myitozo ifasha mu kongera ubumenyi bujyanye n’ibikwiye gukorwa, uburyo bwo kurwanya ibyihebe ku butaka no mu mazi aho bamwe bagomba kwitoreza mu Karere ka Rubavu aho biga uburyo bwo guhangana n’ibyihebe byiba amato, kurwanya ibiza ndetse n’ibindi.
Nubwo iyi myitozo yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, abayitabiriye bamaze iminsi itatu bahabwa ubumenyi ngiro, kuri ubu bakaba bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize. Biteganyijwe ko iyi myitozo bazayisoza tariki 26 Kamena 2024.
Umwaka ushize imyitozo nk’iyi yari yabereye i Nyakinama, aho yaranzwe no kwiga ubumenyingiro hatari abasirikare ku buryo bwifashishwa intekerezo n’amakarita, kuri ubu ikaba igiye kubera i Gako mu Karere ka Bugesera n’i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho bashyira mu ngiro ibyo bize hifashishijwe ingabo zitabiriye imyitozo.
Amafoto: RDF
Ohereza igitekerezo
|