Muhanga: Abakozi ba RMI bibutse abazize Jenoside banagabira inka uwarokotse
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banagabira inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Shyogwe, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.

Umuyobozi mukuru wa RMI, Dr Mulindahabi Charline, avuga ko gahunda yo kwibuka bayikora nk’uko mu bindi bigo bya Leta itegurwa, ariko bakongeraho kwishakamo ubushobozi bwo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, kugira ngo babafashe kwikura mu bukene kuko abenshi imitungo yabo yangijwe muri Jenoside abandi bakaba batagira imiryango yo kubafasha mu bikorwa by’iterambere.
Dr Mulindahabi avuga ko n’ubwo Abanyarwanda bakomeje inzira yo kwiyubaka by’umwihariko ku barokotse Jenoside, hakiri abanyantege nke kandi bakeneye ubufasha bwo kwiteza imbere ari nayo mpamvu basaba ubuyobozi bw’Akarere kubaha umuntu ubukeneye bakamufasha.

Agira ati, “Iyo dufashije umuntu n’iyo yaba umwe buriya tuba tumufashije kuzamura ubushobozi, tubikora buri mwaka iyo twibuka kuko tugomba no kuzirikana abarokotse batishoboye ngo tububakire ubushobozi”.
Umubyeyi witwa Mujawimana Rosette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi waremewe n’abakozi ba RMI avuga ko ubuzima bwe bwari bumeze nabi, kuko yifasha gutunga umuryango we w’abana batatu b’abakobwa n’abuzukuru be kuko bababyariye mu rugo.
Avuga ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe nta tungo yigeze abasha kwigurira cyangwa ngo arihabwe n’abaterankunga, ariko kuko ahawe inka ashobora gutangira kwiteza imbere no kunoza imirire y’abo mu muryango we.

Agira ati, “Nta tungo nagiraga, urabona ko n’agasambu kanjye kateraga, ubu ngiye kubona ifumbire neze imyaka, inka bampaye irahaka, nta mata nanywaga ariko ubu agiye kuboneka, nkamire umuryango wanjye n’abaturanyi”.
Avuga ko ubusanzwe yari atunzwe n’akazi ko gukora isuku ku rwibutso rwa Kabgayi, agahembwa ibihumbi 20frw bikaba bitari bikijyanye n’ubushobozi bwo kujya ku isoko ariko inka ye ije kumwunganira mu kwiteza imbere.
Ashimira abayobozi n’abakozi ba RMI muri rusange bamutekerejeho kuko ubusanzwe yakomeje kujya asaba inka ariko ntiboneke, nyuma y’uko yubakiwe inzu nziza yo guturamo.

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa RMI bajya kwibukira ku rwibutso rwa Kabgayi, ariko bakavuga ko hagiye gushakishwa amakuru niba nta bakozi b’icyo kigo baba barazize Jenoside ku buryo bakubakirwa ikimenyetso cy’amateka muri icyo kigo.

Ohereza igitekerezo
|