Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda ucyuye igihe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan, uri gusoza inshingano ze.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda ucyuye igihe
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda ucyuye igihe

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Chalyan wari Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva muri Kamena 2018 akaba yari aje kumusezeraho nyuma yo kugana ku musozo w’inshingano yarafite mu Rwanda.

Ambasaderi Chalyan yaherekejwe n’itsinda ririmo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe n’abandi.

Chalyan yaherekejwe n'itsinda ririmo n'Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe
Chalyan yaherekejwe n’itsinda ririmo n’Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe

Ambasaderi Chalyan ni umudipolomate umenyereye Afurika kuko uretse kuba yari ahagarariye u Burusiya mu Rwanda, yabaye Ambasaderi muri Nigeria, Botswana, ndetse yabaye mu bayobozi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani na Liberia.

U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifatanye umubano mu guteza imbere uburezi no gutunganya ingufu za nikeleyeri. Muri 2023, U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano agamije imikoranire mu bijyanye n’amashuri makuru na za Kaminuza.

Kuva aya masezerano yasinwa kugeza 2023, muri kaminuza z’i Moscow hoherejwe abanyeshuri 40 b’Abanyarwanda. Mu isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, byagizwemo uruhare n’Ambasaderi Chalyan.

Chalyan yari Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda kuva muri Kamena 2018
Chalyan yari Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva muri Kamena 2018
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka