Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative rwiyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/NCCR), rwiyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bigisha abandi cyane cyane urubyiruko rubakomokaho.

Abagize Urugaga Nyarwanda rw'amakoperative biyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Abagize Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative biyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibi babishimangiye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wateguwe na NCCR kuri uyu wa 14 Kamena 2024, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative, Umulisa Jeannette, yavuze ko bazakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakarushaho kuzagira uruhare mu kurwanya icyayitera ukundi.

Yagize ati: “Urumuri ducaniye hano twiyemeje kurugeza ku bandi cyane cyane urubyiruko rudukomokaho. Tuzabigeraho turwanya ingengabiterezo ya Jenoside, turwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Jeannette yavuze ko hari bagenzi babo babaga mu makoperative bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bazakomeza kuba hafi abayirokotse harimo no kubafasha kubona aho kuba babubakira.

Ati: ”Hari Abanyarwanda bari bibumbiye mu makoperative bapfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nk’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakanguriye Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative, ubu mu muryango w’amakoperative harimo umubare munini w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba dufite gahunda yo kubaba hafi no kubakomeza. Ni muri urwo rwego umuryango w’amakoperative twiyemeje kubakira inzu buri mwaka uwarokotse Jenoside utishoboye.”

Abagize Urugaga Nyarwanda rw'amakoperative bashyira indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagize Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative bashyira indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Jeannette yakomeje avuga ko Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bari amaboko akomeye yari kubaka igihugu. Ashima ko igihugu uyu munsi kigendera ku mategeko arengera ikiremwamuntu.

Yagize ati: ”Imyaka 30 irashize twibuka inzirakarengane, ababyeyi, abavandimwe, inshuti, ayo ni amaboko akomeye yarikubaka igihugu. Icyuho Jenoside yaduteye ntitwakiziba ayo ni amateka yacu aremereye. Birakwiye ko dushima ko twahisemo kwiyubaka no kubaka u Rwanda rushya rugendera ku mategeko yubaha akanarinda uburenganzira bwa muntu".

Mu Rwanda kugeza ubu habarizwa amakoperative ibihumbi 10, agizwe n’abanyamuryango miliyoni 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka