Basketball: FERWABA yabonye umufatanyabikorwa mushya
Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Inyange Industries Azamara umwaka umwe.
Ni amasezerano yasinywe kuwa kabiri tariki 11 Kamena 20214, hagati ya federasiyo ya basketball n’abahagarariye inyange aho aya amasezerano azaba areba shampiona y’icyiciro cya mbere muri basketball abagabo n’bagore.
Nk’uko bisobanurwa na Ntagozera Yvette ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Inyange Industries, avuga ko ubu bufatanye na federasiyo ya Basketball mu Rwanda, FERWABA buzabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo biciye muri uyu mukino ndetse ko amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bwa federasiyo n’abandi bazajya bagenerwa ibikorwa byabo bisanzwe bikorwa na Inyange.
Ati: “Twishimiye kuba tugiye kubana na FERWABA, ni ibyagaciro kugira uruhare mu iterambere ry’abakinnyi n’umukino muri Rusange binyunze mubyo dukora bizagera ku bakinnyi n’abakunzi ba basketball muri rusange”.
Ni amasezerano afite agaciro ka milioni 26Frw akubiye mu binyobwa bikorwa n’uru ruganda mu gihe kingana n’umwaka, nk’uko amasezerano bagiranye abivuga, hakazitabwa ku marushanwa ategurwa na FERWABA ariko mu cyiciro cya mbere abagabo n’abagore gusa.
Shampiyona ya Basketball igeze mu mikino yo kwishyura aho mu bagabo iyobowe n’ikipe ya Patriots BBC naho mu bagore, ikipe ya APR Women BBC ikaba ikiri imbere.
Ohereza igitekerezo
|