RDC: Perezida Tshisekedi yategetse ko hakorwa iperereza ku cyateye impanuka y’ubwato yahitanye abantu 80

Abantu 80 bapfuye baguye mu mpanuka y’ubwato mu bwarohamye mu mugezi wa Kwa, mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie, mu Ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka w’igihugu cya Congo-Brazzaville gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwato bwarahomye bwica abantu 80 muri RDC
Ubwato bwarahomye bwica abantu 80 muri RDC

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi rivuga ko "ashenguwe n’ibyo byago byabaye”.

Perezida Tshisekedi yavuze ko abo iyo mpanuka yagizeho ingaruka bazahabwa ubufasha, ndetse ategeka ko hakorwa iperereza ku cyabiteye.

Ku rubuga nkoranyambaga X, ibiro bya Perezida Tshisekedi byanditse bigira biti, "Perezida wa Repubulika arasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zateje ibi byabaye bibabaje no kwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kiri imbere."

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko impanuka z’ubwato zipfiramo abantu zikunze kubaho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bitewe n’uko akenshi amato aba atwaye abagenzi benshi cyane kurenza abo yagenewe gutwara.

Ikindi kandi, ngo ni gacye cyane abo bagenzi baba bambaye amakoti yabugenewe abarinda kurohama ndetse akenshi ntibaba bashobora koga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka