Harimo inyoni zumishijwe: Byinshi ku Ngoro Ndangamurage y’Ibidukikije iri i Karongi
Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije iherereye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yo muri ubu bwoko iri muri Afurika. Iri mu zikunzwe cyane kuko yubatse ku kigobe cy’ikiyaga cya Kivu, mu gice n’ubusanzwe gisurwa na ba mukerarugendo benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe no kwihera ijisho ubwiza bw’icyo kiyaga.
Mu cyiciro cya mbere, himuwe inyamaswa zumishijwe nk’ingona, inzoka, inyoni, inkende, ibinyugunyugu, imparage, ingagi n’ibindi bibereye ijisho nk’amateka ya pariki ziri mu Rwanda n’ibizigize usangamo iyo uzisuye.
Uretse inyamaswa zumishijwe, muri iyi ngoro harimo utunyamasyo tukiri tuzima, bivugwa ko dufite imyaka irenga 33, twerekwa abayisuye.
Hashyizwemo n’amabuye y’agaciro agaragaza ubukungu bw’u Rwanda nka gasegereti, alminium, colta, wolfram n’ayandi, n’aho aherereye, ku buryo biha ishusho ba mukerarugendo yo kuba bashora imari yabo mu gihugu.
Iyo sura nshya y’iyi ngoro ndangamurage igaragarira mu bice bitatu bimurikwa, ikirimo ibijyanye n’ingufu, ikigizwe n’inyamaswa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’igice kirimo ubusitani bugizwe n’ibiti n’ibyatsi gakondo bitandukanye bya kinyarwanda kugira ngo bidacika ahubwo abantu bajye bahakura imbuto.
Abasura iyi ngoro batemberezwa ibiyigize bahereye mu cyumba kirimo ibikoresho n’amashusho abafasha gusobanukirwa imiterere y’Isi. Iki cyumba ni cyo kirimo ibuye ryavuye mu kirere rikagwa i Ruhobobo, ku musozi wa Ruhanga, mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, tariki 13 Ukwakira 1976, saa kumi n’igice z’umugoroba.
Iki cyumba kandi kirimo ibendera ry’u Rwanda ryajyanywe ku kwezi, akabuye gato kakuwe ku kwezi, ndetse kinarimo amakarita y’Isi n’imibumbe byifashishwa mu gusobanurira abayisura.
Mu cyumba gikurikiyeho harimo amoko atandukanye y’ibikoresho bitanga ingufu kuva ku bikoresho bikoresha izuba n’umuyaga kugera ku mashyiga ya Kinyarwanda n’agatadowa.
Iyo uvuye aho ugera ku cyumba kirimo ikibumbano kigaragaza imigezi n’imisozi by’u Rwanda, kinagaragaza imiterere y’ibirunga.
Igikurikiyeho kirimo igice kigaragaramo amoko yose y’amabuye kuva ku isarabwayi kugera kuri zahabu na ‘diamant’. Ni icyumba kandi kirimo amashusho agaragaza uburyo bwa gakondo bukoreshwa mu gucukura amabuye y’agaciro.
Mu kindi gice cy’iki cyumba ni ho harimo amoko atandukanye y’inyamaswa, arimo ay’inyoni n’amazina yazo mu ndimi zitandukanye, amoko y’inzoka, n’izindi nyamaswa zirimo Ingwe, Imparage, Inzibyi, Isiha, Inkende, n’ingona yiciwe mu Bugesera mu 2007 mu nda yayo bagasangamo inkweto z’umukara z’umuntu yari yarariye.
Uretse igice kirimo inyamaswa, abasura iyi ngoro bashimishwa cyane n’imbuga iteyemo amoko atandukanye y’ibimera, by’umwihariko ikimera cyitwa umukunde bivugwa ko gikoreshwa mu kwiyongerera igikundiro. Kuri buri kimera hariho akapa kagaragaza izina ryacyo mu ndimi zitandukanye n’amoko y’indwara icyo kimera kivura.
Intebe y’Inteko yungirije mu Nteko y’Umuco Jean Claude Uwiringiyimana, avuga ko ari iby’agaciro kuba Ingoro ndangamurage w’ibidukijije iri mu Rwanda ari yo yonyine muri Afurika.
Ati “Yatekerejweho kubera ko u Rwanda ruha agaciro ibidukijije, tuba twifuza ko ifasha uyisura ibikikije Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, ariko noneho bikaba ari uburyo bwiza cyane cyane iyo urubyiruko ruyisuye, kuko ibafasha kumva uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije, kubera ko tubana nabyo ariko iyo tutabibungabunze murumva ingaruka dushobora guhura na zo mu gihe kizaza.”
Arongera ati “Iyi ngoro nayita ko ari nk’ishuri ku rubyiruko kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’ibidukikije by’u Rwanda, ariko noneho uruhare rwabo mu kubibungabunga, naho kuba ari umwihariko ni uko tuzi akamaro k’ibidukikije n’impamvu yo kubibungabunga.”
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko muri iyo Ngoro hari ibindi bateganya kugenda bongeramo bijyanye n’ibidukikije, hakaba hakirimo kunoza ibitarimo kugira ngo nabyo bishyirwemo.
Umubare w’abasura ingoro ndangamurage uracyari muto kuko kuri ubu babarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 30 ku mwaka, aho abazisura basabwa umusanzu muto, kuko gusura ingoro ndangamurage bisaba gusa amafaranga 500 ku mwana na 2000 ku muntu mukuru. Abenshi mu basura ingoro ndangamurage w’ibidukikije ni abanyeshuri baba bari mu ngendoshuri ndetse n’abamukerarugendo akenshi baba baje gusura ikiyaga cya Kivu.
Ohereza igitekerezo
|