Kigali: Abarokokeye muri Saint Paul bashima ubutwari bwa Musenyeri Hakizimana Célestin
Abarokokeye muri Saint Paul, Sainte Famille, CELA na CALCUTTA, tariki 14 Kamena 2024, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso imbere ya Kiliziya, nyuma gikomereza muri Centre Saint Paul. Hatuwe n’igitambo cya Misa cyo gusabira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo Misa ikaba yabereye muri Paruwasi ya Sainte Famille.
Muri rusange, abarokokeye mu Kigo cya Saint Paul (giherereye hepfo ya Sainte Famille ku Muhima) bashima Inkotanyi zabagezeho zikabarokora mu ijoro ryo ku wa 16-17 Kamena 1994. Bashima na Musenyeri Hakizimana Célestin wa Diyosezi ya Gikongoro wabitayeho abashakira uko babaho muri icyo kigo bari bahungiyemo, icyo gihe akaba yari Padiri wa Paruwasi ya Sainte Famille.
Musenyeri Hakizimana utarahigwaga, avuga ko nubwo bamwe babona ko yagize ubutwari, mu by’ukuri nta cyo yari cyo, ahubwo na bake barokotse ngo ni Imana yabarokoye.
Yagize ati “Uko nareshyaga n’uko nanganaga, iyo najyaga imbere y’Interahamwe zifite imbunda, gerenade n’ibindi birwanisho, ntacyo nari kubabwira. Ariko kuko nari mfite ikanzu yanjye nkayishyiramo, hari n’Abajandarume twafatanyaga, waragendaga ugahanyanyaza ukavuga ubusa, wagira Imana ukabaha ibirayi, ukabaha ka byeri bakagenda, ubundi batashaka bagakora ibyo bashaka.”
Uwitwa Anselme Rurangwa, umwe mu barokokeye muri Saint Paul, avuga ko banyuze mu bihe bigoye cyane guhera tariki 07 Mata 1994, nyuma y’uko indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yari imaze kuraswa. Avuga ko bari batuye ahitwa Peyaje, bigira inama yo guhungira mu bigo by’Abihayimana kuko bumvaga ko ari ho bazabonera ubuzima. Ngo babanje guhungira muri JOC, barahava bimukira muri CELA (Centre des Langues), iki kikaba cyari ikigo cy’Abapadiri bera cyigishaga indimi, ariko abo bapadiri barabasize baragenda, Interahamwe zikaza zigatwara bamwe mu bahahungiye biganjemo abagabo n’abasore zikajya kubica.
Bavuye muri icyo kigo bahungira muri Saint Paul, ariko na ho bahahurira n’akaga kuko uwari Perefe Lt Col Renzaho Tharcisse wayoboraga Perefegitura y’Umujyi wa Kigali guhera mu 1990, na Padiri Munyeshyaka Wenceslas wakoreraga muri Paruwasi ya Sainte Famille, bahabasanze, batwara abiganjemo abasore barimo na Anselme Rurangwa, ariko we ageze mu nzira abacikira mu rutoki rwari ruhari.
Ngo yagarutse kwihisha muri Saint Paul ariko ntiyihishanye n’abandi kuko ari mu bashakishwaga cyane. Abicanyi ngo bavugaga ko nibabona uwo Anselme n’impanga ye yitwa Dominique, n’undi witwa Masengo, abasigaye ngo batabica. Musenyeri Hakizimana Celestin n’umubikira witwa Saint Bernard ngo ni bo bonyine bari bazi aho Rurangwa yari yihishe.
Rurangwa ashima Inkotanyi zahabakuye zibajyana ku Gisozi, agashima Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame kuko yashyizeho gahunda nyinshi zo gufasha abacitse ku icumu, ndetse ikarenga igafasha n’ababiciye.
Rurangwa avuga ko ubu bakomeje urugendo rwo kwiyubaka. Ati “Abenshi barashibutse, bafite abana bakuze, abantu icyatwirukagaho nta kigihari, dufite icyizere cyo kubaho. Hariho gahunda zo gufasha abacitse ku icumu yaba kubavuza, kubabonera amacumbi, kubabonera icyo bakora, muri rusange ntacyo umuntu yanenga iyi Leta.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|