Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu kubaka umuryango Nyarwanda
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo, ku bw’ubuzima bugoye babayemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakabasha kubaho neza kandi bagafasha mu kugaba ineza, amahoro n’urukunndo mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Hari mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 30 yo kuzirikana urugendo rw’ubudaheranwa rw’Umuryango AVEGA Agahozo, cyitabiriwe n’ababyeyi bagize uyu muryango, ababakomokaho, abo mu nzego za Leta n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatatutsi ari ko kaga gakomeye kagwiriye u Rwanda, ari na yo mpamvu kurenga ingaruka yasigiye abayirokotse byagombaga gusaba ikiguzi kinini, aboneraho gushimira ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zayihagaritse.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Igihugu kinezezwa no kuba abapfakazi barokotse Jenoside bariho kandi banezerewe, aboneraho no kubasaba kurushaho kwikunda na bo ubwabo, kuko ibyo basabwaga byose barabikoze.
Ati “Iyo hari umuntu ukeneye ko umwumva na we agashobora kwirenga, ni byo biha imbaragga urugendo mwiyemeje mwembi. Mwarakoze kutwemerera ko tubumva muniyemeza gukataza none imyaka 30 irashize n’indi izaza”.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko aba babyeyi bapfakajwe na Jenoside benshi babaye mu miryango yabo, bakabasha kurerera u Rwanda, none ubu abo bana b’imfubyi bafashije kurera bakaba barakuze kandi barakorera igihugu.
Yabashimiye kandi ubutwari bwakomeje kubaranga, kugera n’aho bababarira ababiciye. Yabijeje kandi ko Igihugu kizakomeza kuzirikana ineza yabo.
Ati “Kuganiriza ababyeyi nkamwe mwanyuze mu bikomeye kandi mukabinyuramo mu bupfura butangaje, nta wabona amagambo akomeye yo kubashimira, ariko ndabizeza ko tubafite ku mutima”.
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiye abagize igitekerezo cyo gushinga umuryango AVEGA Agahozo, wabereye benshi agahozo koko kandi ugira uruhare mu komora ibikomere.
Ati “Rimwe mu masomo akomeye twabigiyeho nk’Abanyarwanda, ni ukubasha guhozanya mugakomeza kutwereka imbuto z’urukundo ndetse n’ibindi byose biranga umubyeyi ubereye u Rwanda”.
Perezida wa AVEGA Agahozo Immacullee Kayitesi, yagaragaje urugendo rw’imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko by’umwihariko abapfakazi basigaranye ibibazo byinshi, birimo kuba bariciwe abo bashakanye, ndetse bamwe bicirwa abana bagirwa incike.
Yavuze ko Jenoside yabasigiye ibibazo birimo ibikomere byo ku mutima, ku mubiri, kurera imfubyi no kongera kwiyubaka ngo bongere kubaho, ariko abashimira ko byose babinyuzemo gitwari.
Yagaragaje kandi ko ibyo byose bitabaheranye, ko ahubwo barushijeho kwishakamo imbaraga ngo bubake ubumwe n’ubudaheranwa mu muryango Nyarwanda no kubaka Igihugu muri rusange, aboneraho no gushimira Leta yakomeje kubaba hafi.
Ati “Muri uru rugendo, Leta yatubereye ubwugamo, yakoze ibikorwa byinshi byo gufasha abapfakajwe na Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka. Twafashijwe muri byinshi, ihumure n’amagambo aturemamo icyizere, byatubereye akabando".
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yagaragaje ko kumva neza imiterere y’ubudaheranwa bwaranze abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu myaka 30, bisaba kwinjira mu mateka, agaragaza ko kuva na cyera hicwaga abagabo n’abana b’abahungu gusa, ababyeyi b’abagore bagasigara mu kaga ko kwita ku miryango isigaye.
Yagaragaje kandi ko abagore bakomeje guhura n’ibibazo birimo no guhezwa ku mitungo y’abo bashakanye mu gihe babaga bamaze kwicwa cyangwa se barahunze.
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko abanyamuryango ba AVEGA bagize uruhare mu gutanga ubuhamya ku cyaha cyo gusambanywa ku gahato muri Jenoside, byatumye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rufata iki cyaha nka kimwe mu bigize Jenoside, kandi bituma ubukana n’uburemere bwacyo bwumvikana ku rwego mpuzamahanga.
Yabijeje ko Leta izakomeza kubafasha, mu rwego rwo kugabanya igipimo cy’abarokotse Jenoside batishoboye.
Ohereza igitekerezo
|