Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije Umurundi Bukeyeneza Jolis mu gihugu cye, kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa birimo ubujura.
Mbere y’uko tuzivugaho duhereye kuri vitamine B1, ifasha uwabaswe n’inzoga kuzivaho burundu, ni byiza kumenya ko ahabaho Vitamine nyinshi zo mu bwoko bwa B, ari zo B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9 na B12.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène, arashima umusaruro uva mu Itorero ry’Igihugu, aho yemeza ko bamwe mu bitabira Itorero baza baseta ibirenge, rikarangira batabishaka.
Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), iramenyesha abikorera ko bahawe inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), ingana n’Amayero Miliyoni 20 (ararenga Amanyarwanda Miliyari 25), akaba yanyujijwe mu kigega cy’Ishoramari mu bidukikije cyitwa ’Ireme Invest’.
Mu minsi 10 gusa abakiliya ba betPawa bamaze gutsindira amafaranga y’u Rwanda Miliyari 3.9 bose bakaba baramaze no guhabwa amafaranga yabo batsindiye.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), irimo kuvugurura no kwagura umuhanda Rubengera-Muhanga, aho urimo gukorwa mu byiciro bitatu, ukaba witezweho guteza imbere abawuturiye.
Imbaga y’abakunzi b’umuhanzi Adele Laurie Blue Adkins, umenyerewe nka Adele, baguye mu kantu bayoberwa ikibaye, ubwo yacecekaga agasa n’uwikanze ikintu gikomeye, mu gihe ibirori byari bishyushye.
Kutabonera igihe ubushobozi bwo kugoboka imbabare mu buryo babyifuza, byatumye umuryango utabara imbabare mu Rwanda, Croix Rouge, utangira urugendo rwo kwigira, wiyemeza gushyiraho ibikorwa biwinjiriza amafaranga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane, Leta yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n’ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, abagabo n’abagore, ku wa 2 Ugushyingo 2023 mbere y’uko ahaguruka yerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi izabera mu Misiri, yashyikirijwe ibendera asabwa guhesha ishema Igihugu.
Muri Kenya, abagabo babiri bafatanywe imifuka 26 y’urumogi n’inyama z’ihene, ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bibye, bakabihisha mu rusengero mu gace kitwa Ongata Rongai, Kajiado ya ruguru.
Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare mu misozi ribera mu Rwanda, Abadage Daniel Gathof na Bart Classens bakinira Ikipe ya Shift Up for Rwanda 1, begukanye agace ka gatatu nyuma yo gukoresha amasaha 03 iminota 08 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 71,5.
Perezida Kagame kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya, Samia Suruhu Hassan n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo (WTTC).
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, bamaze gutangaza igihe ubukwe bwabo buzabera.
Umuhanzi wo muri Nigeriya, Burna Boy, aherutse gutangaza ko yanze miliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi.
Umugabo w’imyaka 79 wo mu Buhinde, amaze imyaka hafi 40 atabana n’umugore we, ubu yari amaze imyaka 27 agerageza gusaba gatanya yemewe mu rwego rw’amategeko, ariko muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, nibwo urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko rutesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhabwa gatanya.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo(MIFOTRA) isaba abakoreshwa amasaha y’ikirenga batayahemberwa, kuyitungira agatoki kugira ngo ibafashe guhabwa ibyo bemererwa n’amategeko.
Tariki ya 02 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru (International Day to End Impunity for Crimes against Journalists - IDEI).
Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iratangaza ko yizeye ko itegeko rirengera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, rizabafasha kubona uburenganzira bamburwa kandi abo bigaragayeho ko bariteshutseho rikaba ryabahana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bumanukana n’abashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, gucukumbura ikibazo kiri mu butaka bwa Nyiransababera Xavera waterejwe cyamunara kandi nta nguzanyo yigeze yaka muri Banki.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko hakenewe ibyumba by’amashuri 695, hari ibizubakwa ahari ibisanzwe 320 kuko bigomba gusenywa bikubakwa bundi bushya ndetse n’ibindi 375 bigomba kuvugururwa, mu rwego rwo kurushaho kunoza imyigire y’abana.
Ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore yakoreye imyitozo ya nyuma muri BK Arena yitegura Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball(volleyball ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye) kikazabera mu Misiri.
Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, yasabye imbabazi kubera ibikorwa bibi byakozwe n’abasirikare b’u Budage, muri icyo gihugu mu gihe cy’ubukoloni.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Igihugu cyakoze ibishoboka byose mu kubaka isura nshya mu iterambere ry’abagituye no kureshya abagisura, ariko ko hagikenewe ubufatanye mu bihugu bya Afurika kugira ngo mu bukerugendo ibyo bigerweho.
Urukiko Rukuru rwakatiye Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we wo (…)
Abaturage bo mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, begeranyije ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’imbaraga z’amaboko, biyemeza kubakira bagenzi babo batishoboye, bagamije kubunganira mu mibereho no kubakura mu bukene bubugarije.
Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko abahanzi nyarwanda kugeza ubu bishimira ko umuziki wabo hari urwego umaze kugeraho ku rwego mpuzamahanga bitewe n’urukundo bakomeje kugaragarizwa mu bitaramo bitabira hanze y’u Rwanda.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), yagejeje ku Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ibyavuye mu isesengura yakoze, kuri raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.
Mu irushanwa ryo gushaka itike y’imikino nyafurika ya FIBA Africa Women Basketball League, ikipe ya REG WBBC itsinze ikipe ya JKL Lady Dolphins yo muri Uganda amanota 66 kuri 65, mu mukino wa nyuma mu itsinda ihita inasoza ku mwanya wa kabiri.
Birashoboka ko hari bamwe mu batwawe bunyago n’umutwe wa Hamas ku itariki 7 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ishami rishinzwe ibya gisirikare muri uwo mutwe.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Yván Eduardo Gil Pinto, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Venezuela n’itsinda ayoboye aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu, kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwateye intambwe mu buhahirane bwambukiranya imipaka, aho hubatswe amasoko agamije kwegereza urujya n’uruza ndetse n’abatuye ku nkiko ibicuruzwa nkenerwa. Aya masoko kuva yakubakwa mu myaka itanu ugereranyije, ntabwo yigeze akora nk’uko ubushobozi bwayo bungana, ndetse amwe muri yo yatangiye (…)
Rwiyemezamirimo Munyarugendo Albert ufite ikompanyi ikora ibijyanye no gushyira abantu amafunguro mu ngo ahatanye n’abandi banyafurika icyenda mu bihembo ngarukamwaka biteganyijwe gutangirwa mu nama izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Sena ya Amerika yananiwe kumvikana ku nkunga yagombaga guhabwa Ukraine na Israel, ingana na Miliyari 14.3 z’Amadorari ya Amerika.
U Rwanda rwakiriye inama ya 23 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), inama irimo kubera kuri Kigali Convention Center, guhera ku itariki 01 kugeza ku ya 03 Ugushyingo 2023.
Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu Tariki 1 Ugushyingo 2023, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 23 ya WTTC yiga ku hazaza h’ubukerarugendo.
Abarimu babiri bigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Bigugu n’icya Tangabo byombi biherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko batishimiye kwibona ku rutonde rw’abasabye kwimurwa bakanabihabwa nyamara ntabyo basabye.
Umugande wanakiniye amakipe y’igihugu ya Uganda mu mupira w’amaguru, Jackson Mayanja, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC.
Muri iki gihe, umuntu mukuru wese utuye mu Rwanda agira ibintu afata nk’ingenzi ku buzima bwe, ndetse agaharanira ko yaba abyujuje nk’uburyo bw’umutekano w’ubuzima bwe, cyangwa se uw’ubuzima bw’umuryango we.
Ni kenshi hakunze kumvikana ikibazo cy’ubushomeri mu byiciro bitandukanye by’abantu, ariko by’umwihariko mu rubyiruko rwarangije amashuri yaba aya Kaminuza cyangwa ayandi.
Umugore w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura, nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu cyobo.
Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Banki y’Isi, batashye sitasiyo 22 harimo 7 zipima imiterere y’ikirere na 15 zipima aho ingano y’amazi igeze.
Torsten Frank Spittler ni umudage wavutse mu mwaka wa 1962, akaba yarakunze cyane gukora akazi kajyanye no kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo z’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo no muri Afurika.