Umuhinzi warwanyije udusimba tw’utumatirizi mu biti by’imbuto aragira inama abandi
Mu gihe hari abafite ibiti by’imyembe n’ibindi byangizwa n’udusimba tw’utumatirizi bavuga ko bananiwe kuturwanya, umuhinzi witwa Prudence Sendarasi yagaragaje ko kuturwanya bishoboka, ndetse agira inama abandi bavuga ko bananiwe kuturwanya.

Bigaragarira mu murima wa hegitari 15 yahinzemo imyembe na avoka, uherereye mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, imyembe ubwayo ikaba iri kuri hegitari eshanu.
Mu gihe usanga mu baturanyi hari abafite imyembe n’ibindi biti by’imbuto byazahajwe n’utumatirizi, imyembe ye yo nta kibazo ifite, kandi ngo abikesha kuba yaragiye akurikiza inama agirwa n’abagoronome. Kandi ni nyuma y’uko utumatirizi twari twatangiye kumwangiriza na we, hanyuma agafata ingamba.
Agira ati “Abagoronome batugiriye inama yo gukora amasuku mu biti, ukabikonorera ku buryo amashami agerwamo n’urumuri rw’izuba hose, ugatera imiti kabiri mu kwezi. Ushobora kugira utya wareba igiti wenda ugasanga hari udutangiye kuzaho, ubwo duhita dutera umuti.”
Akomeza agira ati “Twebwe icyo dukora ni ugushyira umwete mu kwita ku giti. Dufata igihe cy’icyumweru tukaba twaciye mu biti byose tureba uko bimeze. Urumva uko utinda, ni ko tugenda twiyongera. Ariko iyo tuje ari dukeya ukatubona ugahita utera imiti, bitanga umusaruro.”
Nubwo nta kibazo cy’utumatirizi afite mu murima we, hari abatuye mu Kagari umurima we uherereyemo, ndetse no hirya no hino mu gihugu, bo bavuga ko batacyeza kubera utwo dukoko.

Samuel Niyomugabo agira ati “Umwembe mfite iwanjye ibibabi byabaye imikara hariho n’udusimba tw’umweru ariko simenye ibyo ari byo. Hakazaho urusazi rwinshi, nkagenda ntema udushami two hasi ngira ngo wenda bizagabanuka, ariko ntibigire icyo bitanga.”
Ku kibazo cyo kumenya niba hari ikindi yagerageje gukora mu gukemura icyo kibazo, agira ati “nta cyo nabikozeho.”
Bosco Ngendabanga na we ati “Numvise ko bikemurwa no gutera imiti n’amapombo, amapombo ariko ntidupfa kuyabona kubera ubushobozi bukeya, ibiti nyine tukabireka bikangirika.”
Hari n’abavuga ko bari batekereje ku mushinga wo guhinga imyembe bakagamburuzwa n’utumatirizi usanga bagira bati “Nari narahinze ibiti 100, ariko bimaze kwadukwamo n’utumatirizi narabitemye ntera ibiti bya gereveriya.”
Kubera ko utumatirizi tuza cyane mu gihe cy’izuba, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yiyemeje gukora ubukangurambaga bukangurira abahinga imbuto zizahazwa n’utumatirizi (imyembe, amacunga, indimu, insina, amapera ...).
Ni muri urwo rwego tariki 11 Kamena 2024, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yasuye abatuye i Cyotamakara, abashishikariza gufatira urugero kuri Prudence Sendarasi, bagatera imiti bakanicira imyembe kugira ngo babashe kubona umusaruro.
Yabibabwiye nyuma y’uko beretswe uko bicira ibiti by’imyembe n’uko biterwa imiti. Beretswe ubwoko bw’imiti inyuranye ishobora kwifashishwa, babwirwa ko iterwa umuti buri byumweru bibiri, kandi ko ari byiza kuyisimburanya kugira ngo utumatirizi tutazamenyera umuti umwe bikagera aho utakitwica.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|