U Rwanda rwongeye kwakira impunzi 113 zaturutse muri Libya

Icyiciro cya 18 cy’impunzi n’abimukira 113 baturutse muri Libya ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024 baraye bageze mu Rwanda.

Impunzi n'abasaba ubungiro 113 baraye bageze mu Rwanda
Impunzi n’abasaba ubungiro 113 baraye bageze mu Rwanda

Ni icyiciro kirimo impunzi zageze muri icyo gihugu ziturutse mu bihugu 6 birimo Sudani y’Epfo, Eritrea, Sudan, Ethiopia, Côte d’Ivoire, na Somalia.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi dukesha iyi nkuru ku rubuga rwayo rwa X, ivuga ko kuva mu mwaka wa 2019 u Rwanda rumaze kwakira impunzi 2,355 kandi ko rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo ibibazo by’abimukira n’impunzi baturuka hirya no hino ku isi no gutanga inkunga ku bantu bakeneye ubufasha bw’ubuhunzi.

Ubwo bageraga ku kibuga cy'Indege i Kanombe
Ubwo bageraga ku kibuga cy’Indege i Kanombe

U Rwanda rugamije gufasha Abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.

Mu mpunzi zakiriwe n’u Rwanda hari abamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira aho abasaga 1,600 bagiye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Finland, u Buholandi, u Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Suède, Canada na Norvège.

Impunzi z’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye, bakunze guhura n’ibyago byo kurohama bashaka kujya gushakisha imibereho mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka