Itangazamakuru ryo mu karere rirasabwa kuzuzanya n’inzego za Leta

Prezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye itangazamakuru ryo mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’uburasirazuba (EAC), kuzuzanya n’inzego za Reta kugira ngo intego z’umuryango zigerweho mu buryo byihuse.

Itangazamakuru rifite imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage, ariko ahanini ngo rifata umwanya munini wo kuvuga ibirinogeye, bitagira icyo bihindura ku bantu, nk’uko Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09/8/2012, atangiza Inama yiga ku iterambere ry’isoko rusange rya EAC n’itangazamakuru ridasigaye inyuma.

Yagize ati: ”Hari inkuru nyinshi cyane zijyanye no guhuza za gasutamo, isoko rusange, kumvisha abantu uburenganzira bafite ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko izo nkuru ntizikorwa.”

Prezida Kagame yanasabye ko nk’uko itangazamakuru riharanira ubwisanzure bwo kuvuga, naryo ryagombye kwirinda kunigana ijambo abandi bantu.

Yagize ati: “Bishyiriraho gahunda zabo bakavuga ibyo batekereza, hanyuma nasaba kugira icyo mvuga bakantegeka gusubiza ibyo bashatse ko mbasubiza.
Ubwo se wasaba uburenganzira bwo kwisanzura mu byo uvuga kandi wowe utabutanga ku bandi!”

Umukuru w’igihugu yavuze ko uyu muco ugaragara cyane ku itangazamakuru ryo mu bihugu byateye imbere ryiyumva ko risumba iryo mu bihugu bikennye.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo n'abahagarariye ibitangazamakuru muri aka karere.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye ibitangazamakuru muri aka karere.

Dr.Richard Sezibera uyoboye iyi nama y’iminsi, ibiri ihuje abayobozi n’abandi bakozi b’ibitangazamakuru byo muri EAC, yasabye itangazamakuru kuba umuyoboro wo kwegereza abaturage servise z’umuryango.

Muri rusange abayobozi batandukanye bitabiriye iyo nama, bavuga ko mu gihe umuryango wa EAC ugeze ku ntambwe ya kabiri y’isoko rusange, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwagombye gufatira urugero ku itangazamakuru, ariko ngo siko bimeze.

Sosiyete nka “the Nation Media Group” y’Abanyakenya n’ikinyamakuru “The Independent” cyo muri Uganda biri mu bitangazamakuru bishimwa kuba bimaze gukorera hanze y’ibihugu bikomokamo.

Buri gihugu kigize umuryango wa EAC gisabwa kugira ibitangazamakuru byinshi kugira ngo biteze imbere demokarasi binatange imirimo myinshi, ariko nabyo bigasabwa uruhare rwabyo mu iterambere rya gahunda z’umuryango.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka