Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yagizwe umwere

Umunyabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Cyrille Turatsinze wari umaze ibyumweru bitatu mu maboko y’ubutabera kubera gukekwaho kwakira ruswa, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 10/08/2012.

Urukiko rwahise rutegeka ko Turatsinze arekurwa mu maguru mashya, nyuma yo kwanzura ko ibyaha bitamuhama, bitewe n’uko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya bidafite ishingiro.

Urukiko rwamaze guhanagura icyaha cya ruswa kuri Turatsinze, imiryango ye itera akamo n’impundu zo kwishimira ko uwaregwaga atsinze.

Ubushinjacyaha, ku rundi ruhande, ntibwigeze bujurira, ndetse umuyobozi wabwo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ndibwami Rugambwa akaba atagize icyo abwira itangazamakuru.

Cyrille Turatsinze yaregwaga n’uwitwa Nshimiyimana Jerome, washakaga gutsindira isoko muri MINALOC, akavuga ko Turatsinze yamusabye ruswa ya miliyoni ebyiri.

Ntibiramenyekana niba Cyrille Turatsinze azasubira ku mirimo ye muri MINALOC, cyangwa se niba azanasaba gukurwaho igisebo kuko ntacyo aravugana n’itangazamakuru.

Turatsinze yari afunganywe n’uwitwa Rwego wari ukurikiranyweho kujya gufata amafaranga akayashyikiriza Turatsinze, bombi bakaba barekuwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yooo Imana ishimwe disi garuka muri minaloc

nana yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

VIVE LA JUSTICE! BRAVO AU JUGE INDEPENDANT ET IMPARTIAL. BRAME AU M.P ET POLICE. ATTENTION A LA MANIPULATION.UBWO KOKO UMUSHINJACYAHA MUZIMA UTINYUKA KUJYA IMBERE Y’UMUCAMANZA N’UMUNTU WAKOREYE URUGOMO UKAMUSABIRA IGIFUNGO AHO WAKWEREKANYE KO POLICE YAMUHOHOTEYE UKAMUREKUZA. ARIKO URETSE NA P.S WA MINALOC UBWO ABATURAGE BO NTIBARENGANA KAKAHAVA. IBI BINTU BYABABAJE ABANYARWANDA KANDI BIGOMBA KURANGIRA! CYRILLE TURAKWIHANGANISHIJE N’UMURYANGO WAWE.UWITEKA AHABWE ICYUBAHIRO!

RUBANDA yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka